RFL
Kigali

Ingeso 5 z'abagore, abagabo banga urunuka

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:21/08/2014 12:40
4


Umugore ushaka kurinda umugabo we agahinda n’ishavu yirinda ingeso mbi. Ushobora kwibaza ingeso mbi ziranga abagore zikaba zatuma abagabo babihirwa n’urugo kandi mbere atari ko byahoze. Izi ni zimwe muri zo:



1.Kwibagirwa icyakuzanye

Umukunzi wa gukunda.com niwe wigeze guhwitura abagore mu mvugo ikarishye agira ati:” munama nziza mujya mutugira hano kuri ino site mujye mwibutsa abagore ko ubugore atari umusatsi n’ingagi zirawugira mwibutse abagore ko ubugore atari amabere kuko n’ihene igira abiri umugore nyamugore muri byinshi byiza bimugize igitsina kiza kumwanya wa mbere. “

Igisubizo:Mugore mwiza rero ibuka kandi uzirikane inshingano za kigore n’uruhare ufite mu kubaka urugo. Witera umugabo wawe umugongo kirazira. Ikindi kitari cyiza ntukamutegere ku mibonano mpuzabitsina ngo umusabe ibyo ukeneye byose,ngo niba ugahakaniye ibyo umusaba umwicishe imbeho. Jya ushaka umwanya wabyo. Ntiwazanywe no kwitwaza akabariro ngo usabe n’ibya mirenge ku Ntenyo. Ntiwazanywe nibigori ,wazanywe n’ibikugoye ,gushimisha umugabo no kumwitaho.

2.Kugira inshuti mbi

Rimwe nagendaga muri taxi ngira amatsiko ntega amatwi ikiganiro abagore babiri bagiranaga. Umwe yahamirizaga mugenzi we ko nta nshuti y’umugore agira. Uko nabyumvise si uko akunda abagabo cyane ahubwo ni uko abagore benshi bagenzwa no gusenya iz’abandi zimereye neza. Yanongeyeho ko iyo umugore abona urwawe rutekanye iwe rushya ,akora uburyo ashoboye akakuroha mukajya mu cyiciro kimwe cy’umuruho w’urushako. Mu ngeso mbi abagore bagira ni ukugira agakungu n’abagore bita inshuti/abajyanama kandi nta cyiza bazana uretse gusenya no guteranya.

Igisubizo: Mugore mwiza ubereye urugo shungura inshuti zawe umenye ikizigenza n’icyo muhuriyeho. Menya guhitamo inshuti ziguteza imbere,z’inyangamugayo. Nubonamo abaza kukugira inama mbi gusa,fata umwanzuro vuba witandukanye nabo. Kugira inshuti si bibi ahubwo kugira inshuti mbi nicyo kibazo. Wikwakira ibyo ubwiwe byose, wikwishora mu byo runaka(mwuzura)yagiyemo ejo utazisenyera utabizi. Abagabo ntibakunda agakungu,kirinde.

Shyikirana n’umugabo wawe kuruta uko uha umwanya rubanda. Nukomeza kugendera muri ibyo bigare ,uzasanga umugabo akwishisha yewe bibe byamutera no kureba ku ruhande(Kuguca inyuma)

3.Agasuzuguro

Muri kamere y’abagabo bakunda icyubahiro nkuko abagore nabo bakunda kwitabwaho kuburyo bw’umwihariko no guteteshwa. Iyo rero umugore yize cyangwa afite ingeso yo gusuzugura abantu(nubwo nabyo ari ingeso mbi) bikagera no kumugabo ,ibintu biba bitangiye kuzamba. Iyi ngeso ahanini iyo umugore atayisanganywe muri kamere ,ayikura ku nshuti ze mbi. Kwa kwicara mukaganira bakakubwira ibyo abagabo babo babakorera,babagurira,..(Rimwe na rimwe bagushuka ngo wisenyere),nawe jugujugu no kumugabo wawe uti nutankorera iki nturaba uri umugabo,byakwanga cyangwa yabura ubushobozi agasuzuguro kagatangira ubwo.

Inama:Abantu bose ntibanganya ubushobozi. Gutunga amafaranga menshi,ubutunzi butabarika sibyo bizana umunezero(Bibaye ari byo ingo z’abaherwe ntizaba zigirana ikibazo na kimwe kandi ahanini usanga arizo zirara zishya). Wigendera kuby’abandi ,nta rugo rwubakwa nk’urundi kandi baca umugani ngo Ingendo y’undi iravuna. Umugabo aho ava akagera aba agomba kubahwa mu rugo rwe. Niyo waba uri mwiza inshuro zitabarika,ukaba uteye neza byahebuje ,ufite amaso meza nkay’inyana,..ariko ukagira agasuzuguro ,byose bihinduka zeru. Gusuzugura umugabo wawe,uretse no kuba nawe ubwawe ugaragaza uburere buke ariko wirengagije ko yaguhisemo mu bandi bakobwa n’abagore batuye iyi si ngo mubane mu mahoro mwuzuzanya. Ntiyagushakiye kumusuzugura no kumwereka ko uzi kuvuga nabi. Ikitagenda kivugirwa mu kiganiro mugirana nk’abashakanye.

4.Gutonesha ab’umuryango wawe gusa

Nyakwigendera Sebanani yarabiririmbye aho agira ati:”..Ni kuki unkunda ukanga abanjye maze abawe ukabatonesha..” Iyi ngeso igirwa n’abagore benshi. Umugabo ni ubwo atabikubwira ariko kuba ukundwakaza ab’umuryango wawe gusa biramubangamira . Ni uko abura uko agira akagwa neza. Guhora uhanganye n’ab’umuryango we ntibimunyura. Kuba umutungo wose uwifashisha wita ku muryango ukomokamo,umugabo arabireba akabyima amaso ariko burya biramushavuza.

Inama: Nkuko wamukunze ,mukundire n’abe bizamushimisha. Ntiwasobanura ukuntu ukunda umugabo wawe byabuze urugero ariko ugaheza abe. Imiryango yose(uwo uturukamo n’uwakubyariye umutware) yihe agaciro kangana.

5. Gufuhira umugabo bikabije

Ubundi umuntu wese ukunda uramufuhira ukumva ntawe mwamusangira. Gufuha bikabije abagabo ntibabikunda. Kumwigiraho maneko ukamugenzura bikabije biramubangamira.

Igisubizo:Kumufuhira ni byiza. Ariko gabanya cyangwa uhindure uburyo ubikoramo bwamubangamira. Iyo ukabije arushaho kubona ko nta cyizere umugirira aho kubibonamo igikorwa cy’urukundo rwinshi umufitiye. Nukomeza kumuhoza ku nkeke azabikorera icyo aguce inyuma ubigizemo uruhare. SI uruhinja cyangwa umwana muto ugenzura isegonda ku yindi. Umubano utubakiwe ku cyizere uba warangije gupfa .

Izindi ngeso ziyongeraho ni: Kumuhoza ku nkeke y’inshyuro , kugira umwanda (muri rusange ),ubusinzi , kutamenya kwakira abashyitsi , kuba ntamunoza,ntakintu na kimwe ushima,..

Ingeso abagabo banenga abagore ntawazivuga ngo azirangize. Mugore rero ni ahawe ho kubaza umugabo wawe ibyo ukora bitamunyura ukabikosora. Shaka umwanya mugirane ikiganiro kirambuye uzahava ubimenye byose. Hari izindi ubona twibagiwe?Shyira igitekerezo (Comment) cyawe ahabugenewe.

Izindi nkuru nkizi z’urukundo,kugisha inama mu rukundo nibindi byose bijyanye n’imibanire /urukundo, sura urubuga rwa www.gukunda.com wirinde sinamenye.

Yanditse na Chrisophe/gukunda.com

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • jean de la paix9 years ago
    kutavugisha ukuri nayo ningesombi
  • 9 years ago
    ikintu kibi cya mbere ni aemanyanga mu rugo
  • xxx9 years ago
    entout cas merci pour vos conseil
  • kayisire anastase9 years ago
    byose biterwa nokuticarana ngo baganire babwizanya ukuri





Inyarwanda BACKGROUND