RFL
Kigali

Ingaruka mbi za filimi z'urukozasoni ku mibanire y'abashakanye

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:24/10/2014 17:48
0


Abashakanye bamwe bakunda kwifashisha filimi z’urukozasoni mu rwego rwo kuzigiramo amasomo , kubongerera ubushake bwo gutera akabariro. Nubwo babikora bazi ko ari uburyo bwiza bwo kubafasha kwitwara neza muri icyo gikorwa, zigira ingaruka mbi ku buzima bw’abashakanye cyane igikorwa cy’imibonano mpuzabitsina.



Hari abantu bamwe bazi ingaruka za filimi z’urukozasoni ariko hari n’abashakanye batazi ko kureba filimi z’ubusambanyi bibagiraho ingaruka mbi kuburyo buziguye cyangwa butaziguye.

Zimwe mu ngaruka mbi ku bashakanye harimo:

1.Zirabeshya

Bamwe mu bashakanye benshi bakunda gushaka kwigana ibyo babonye bakeka ko umugore/umugabo bashakanye yabishobora. Hariya nta rukundo ruba rurimo kandi ikirenze kuri ibyo baba bakorera amafaranga kuburyo bemera gutunarikwa no gukoreshwa ibyo basabwe byose na ba nyiri amafilime .

Kanda HANO usome Ibinyoma utari uzi bigaragazwa muri filimi z'urukozasoni(Pornographie) IGICE CYA MBERE.

Kanda HANO usome Ibinyoma utari uzi bigaragazwa muri filimi z'urukozasoni(Pornographie) Igice cya kabiri

2.Gutakaza isoko y’ubushake bw’umwimerere

Urubuga rwa santé-medecine ruvuga ko uko abashakanye bagira akamenyero ko kureba filimi z’urukozasoni mbere y’uko bakora imibonano mpuzabitsina, bigenda bibokama kuburyo bigera igihe umwe muribo cyangwa bose batabasha kugira ubushake bwo gukora icyo gikorwa batabanje guteraho ijisho. Ni ingaruka mbi kuko iteka ntuzahorana izo filimi . Ikindi ni uko umubiri wawe uhita uhindura isoko y’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina ubusanzwe ituruka mu bwonko ahubwo ihinduka izo filimi wimenyereje/mwimenyereje.

3.Kutigirira icyizere

Iyo umwe mu bashakanye akunda kureba mwene izi filimi bituma icyizere yigiriraga mu buriri kigenda kigabanuka. Ku bagabo bakunda kugereranya ibitsina byabo n’iby’abakinnyi babona, bakagereranya imbaraga bakoresha,..Iyo abonye ko harimo itandukaniro biramugora kongera kwigirira icyizere, gushimisha umugore we bigatangira kumubera ihurizo.

Abagore nabo bakunda kugira iki kibazo, iyo bigereranyije n’abagore bakina filimi z’urukozasoni. Iyo abonye ibyo bakora , yakwireba uko yitwara atangira kumva yigaye, bikaba intandaro yo kwitakariza icyizere mu gikorwa nyirizina .

4.Gusuzugura uwo mwashakanye

Ubushakashatsi bwakozwe n’inzobere zo muri kaminuza ya Alabama, iherereye muri Amerika aribo Dolf Zillmann na Jenning bugasohoka mu gitabo cyitwa l’intelligence sexuelle de S. Conrad et M. Milburn chez Payot bwagaragaje ko , uko umugabo cyangwa umugore arushaho kureba filimi z’urukozasoni cyangwa z’ubusambanyi, agenda arushaho kumva asuzuguye umufasha we kuko aba atamukorera ibyo na we abona ku mashusho.

5.Filimi z’urukozasoni zangiza ubwonko

Ubushakashatsi burenga 20 bwagaragaje ko ukwangirika k’ubwonko bw’umuntu ureba filimi z’urukozasoni kuba kungana n’uk’umuntu wabaswe n’inzoga cyangwa ibindi biyobyabwenge nk’itabi. Ubuheruka bukaba bwarashyizwe hanze n’ Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Cambridge mu mwaka wa 2013 buyoborwa na Dr Valerie.

Ubwonko bwangirika kuri kigero cya 40%, kukwakira cyangwa kurekura amakuru. Ubu bushakashatsi kandi buvuga ko hari igihe bigera uzireba akaba imbata yazo, akumva yahora azireba.

6.Gucana inyuma

Nta muntu wumva anyuzwe no guhora areba filimi imwe y’urukozasoni. Uhora ushaka kureba ibishya. Uko iminsi ishira niko umubiri wawe uzagenda umenyera gushidukira amasura mashya n’imibiri inyuranye y’abagore/abagabo. Ingaruka ni uko utazongera kumva wishimiye uwo mwashakanye nka mbere . Kuko umubiri wawe niko usigaye uteye: Kwifuza abantu banyuranye kandi bahinduka byaba intandaro yo guca inyuma umugore wawe cyangwa umugabo wagukoye. Uwo mwashakanye nabona utakimwitaho nkambere, na we bizamutera gushakira ibyishimo ahandi. Urugo rube rurasenyutse.

KANDA HANO USOME AMABANGA Y'IMYITWARIRE ABAGORE BAKWIGIRA KU NDAYA

Twashatse kandi kumenya icyo abaganga bavuga kuri filimi z’ubusambanyi na pronografi n’ingaruka zigira kubazireba cyane ku bashakanye, inyarwanda.com yegera Dr Emmanuel Muhire. Mu busobanuro yaduhaye ntiyasobanyije n’ icyo ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje. Yagize ati  “ Ubundi filimi za pornographie ni ikiyobyabwenge kubantu bazireba, nubwo zahariwe kwigisha abashakanye ariko siko bikimeze kuko abenshi zababayeho nk’icyorezo cyangwa ikiyobyabwenge, utakirebye ntagire ubushake mu mibonano mpuzabitsina, kandi tunabisanga no murubyiruko cyane guhera ku myaka iri hagati ya 15 na 30 kujyana hejuru

Ku ngaruka mbi igira ku bashakanye nabyo yagize icyo abivugaho, ati “
kungaruka filimi za pronografi zigira ku kubashakanye : Ituma batagira ubushake bw’umwimerere ku mibonano mpuzabitsina, ikindi ni uko ziriya filime zituma abashakanye bashaka gukora ibitabashobokeye cyangwa umwe agashaka gukorerwa ibyo undi adashaka gukora,bigatera umutekano muke mubashakanye , n’izindi ngaruka nyinshi ari nayo mpamvu abashakanye bakwiriye kuzitondera, kubwanjye ahanini sinzemera

Ubumenyi n’ubuhanga mu by’imibonano mpuzabitsina wabyungukira hamwe n’uwo mwashakanye(Abatarashaka si ibintu byanyu). Filimi z’urukozasoni ntacyo zikongerera. Niba ntacyo uzi mu buriri ,umukinnyi wa ziriya filimi ntacyo yaguhinduraho. Ikiganiro kirambuye cyerekeye imibonano mpuzabitsina nicyo cyafasha abashakanye gushimishanya batiriwe birogesha filimi z‘urukozasoni. Mu kiganiro nibwo uzamenya ibishimisha uwo mwashakanye ibyo akeneye ko umukorera ,n’ibyo yanga bigufashe kwitwara neza.

Izi zimwe mu mpamvu ngaruka mbi filimi z’urukozasoni zigira ku mibanire y’abashakanye.

Igitekerezo, ikibazo, inyunganizi kuri iyi nkuru turabyakira. Shyira igitekerezo cyawe ahabugenewe.

Twifashishije urubuga rwa santé-medecine.com, e-sante.fr,igitabo cya l’intelligence sexuelle de S. Conrad et M. Milburn chez Payot .

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND