RFL
Kigali

Ingaruka mbi z'umubyibuho ukabije ku bagore n'inama bagirwa

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:28/01/2015 18:19
4


Umubyibuho ukabije ni ukwiyongera kw’ibinure k'umubiri bigaterwa n'uko umubiri uba udakoresha imbaraga zihagije, mu gukoresha ibyo tuba twariye cyane cyane ibyiganje mo ibinure (fat). Kubyibuha ni byiza, ariko iyo umubyibuho ukabije cyangwa wiyongera buri munsi ku bagore ni byo bishobora gutera indwara zitandukanye.



Impamvu bigira ingaruka mbi ku bagore , ni uko ibyo  baba bariye byiganje mo ibinure bihinduka mo urugimbu (chorestelor), hanyuma  urwo rugimbu rutakoreshwa neza n’umubiri mu buryo bwo gutanga imbaraga ku mubiri (ATP)  ibinure bigakomeza kwirunda mu miyoboro y’amaraso, igice cy’inda no  kubyibuha cyane bigakurikiraho.

Umubyibuho ukabije ugira ingaruka nyinshi mbi ku buzima bw'abagore

Impuguke ndetse n’abashakashatsi kubyerekeye indwara zitandura (non transmissible diseases) bemeza ko umubyibuho ukabije ku bagore ushobora kubaviramo indwara zikurikira mu gihe badakurikiranywe n’abaganga hamwe n’inzobere mu mirire (nutritionist) kugirango babafashe , kugabanya ibinure no gufasha umubiri wabo gukoresha neza  ibyo baba bariye byiganjemo   ibinure  , ari nabyo ,akenshi bitera kubyibuha.

Indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije ku bagore harimo:

  • Diyabete
  • Indwara z’umutima
  • Uburwayi bw’umugongo
  • Kumungwa amagufwa
  • Kubagwa mu gihe cyo kubyara
  • Kugabanuka kw’amashereka mu gihe umugore yonsa
  • Kanseri  z’umura, iz’amabere, ndetse ni iz’udusabo tw’intanga ngore (ovaire)
  • Umuvuduko w’amaraso (hyper tension)
  • Kutishimira imibonano mpuza bitsina , kugabanuka k’ubushake ndetse no kugabanuka kw’amavangingo.
  • Umunaniro ukabije
  • Kubura ibitotsi
  • Indwara ya Goute  no kubabara mu ngingo

Umubyibuho ukabije muri rusange ugira ingaruka zitandukanye , zirimo indwara z’umubiri , nk’ izo twavuze haruguru , ukanatera ibibazo bikomeye  mu buzima bw’imyororokere .  Ku bana bavuka  kuri abo babyeyi bafite umubyibuho nabo bashobora kugira ikibazo byumvikane ko  umubyibuho ukabije unagira ingaruka ku mu ryango. Ubushakashatsi bugaragaza ko umubyibuho ukabije ufitanye isano ahanini no kutarya amafunguro yiganje mo, ibinyampeke, imboga rwatsi, n’imbuto.  

Gukora imyitozo ngorora mubiri ni kimwe mu byafasha abagore ku rwanya umubyibuho ukabije. Akarusho bikaba byiza igihe bagiye  kwa mu ganga kwisuzumisha, bakanagirwa inama kubyerekeye amafunguro bakwiye gufata mu buryo butabatera ikibazo nk’umubyibuho ukabije.

Slimming Capsules, ibinini byifashishwa mu kugabanya umubyibuho

Proslim Tea

Mu gushaka gufasha abagore bafite iki kibazo harimo n’abadusabye kubabariza muganga ku mu byibuho ukabije n’icyo bakora ngo ugabanuke, inyarwanda.com yagannye ivuriro Horaho Life, rifite umwihariko mu kuvura ikibazo cy’umubyibuho ukabije bifashishije imiti myimerere ikomoka ku bimera.

Tuganira na muganga Uwizeye Dieudonné yatubwiye ko ikibazo cy’umubyibuho ukabije ari kimwe mu ndwara bakunda kwakira z’abagore ariko ko abo bakiriye hafi ya bose babashije gukira ubu burwayi. Yagize ati” Imwe mu miti  twifashisha mu kuvura ikibazo cy’umubyibuho ukabije harimo itangwa mu buryo bw’ibinini(Slimming Capsules), ,itangwa nk’icyayi(Proslim tea ndetse tukifashisha n’amamashini yabugenewe”.

Nkuko yakomeje abidusobanurira iyi miti ifasha cyane abagore mu kugabanya ibiro , ifasha umubiri gukoresha neza ibinure, ikongerera amara n’inyama y’umwijima gukoresha neza ibyo twariye ikanatuma ibinure bititsindagira kugice k’inda , bityo bikarinda umubiri kubyibuha cyane. Ikindi iyi miti ifasha uyikoresha kugira itembera ry’amaraso ryiza no gufasha abafite ibibazo by’ubuhumekero bituruka k’umubyibuho ukabije.

Muganga Uwizeye kandi yamaze abagore impungenge ko imiti yifashishwa nta ngaruka mbi igira ku buzima bw’umuntu

 Uramutse ufite iki kibazo cyangwa se umugore wawe agifite,wagana ivuriro Horaho Life aho rikorera mu nyubako yo kwa Rubangura muri Etage ya 3, umuryango wa 301 na 302 cyangwa ugahamagara muganga kuri 0788698813/0728698813 .

Niba nawe ufite uburwayi ushaka ko twazakubariza muganga, ohereza ikibazo cyawe kuri gukunda3@yahoo.fr

R.Christophe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    bazaJya barya gahoro se
  • Chrictine9 years ago
    Muraho muzatubwire ibyo kurya umugore yafata bya murinda umubyibuho amazina yabyo
  • feza9 years ago
    erega reka babyibuhe bararya cyane. abagore benshi gusa sibose barya nk'inzovu.
  • aa9 years ago
    muzatubarize nibibyibushya





Inyarwanda BACKGROUND