Indege yari irimo abagenzi ikaburirwa irengero ikomeje gushakishwa mu gihugu cya Indonesia ari naho yaburiye.
Amakuru dukesha ikinyamakuru, The Sun avuga ko iyi ndege yo mu bwoko bwa Twin Otter yari irimo abagenzi 10. Iminota 30 mbere yuko igwa muri Makassar , umujyi mukuru w’intara ya Sulawesi , iyi ndege yaje kuburirwa irengero. Yari itwaye abagenzi 7 ndetse n’abandi bakozi 3 bayikoramo(Crew). Aba bagenzi harimo n’abana 3 bari bavuye mu gace ka Massamba nako kari mu ntara ya Sulawesi.
Ikipe y’ubushakashatsi y’abantu baturutse muri kompanyi ya Aviastar Mandiri airline yoherejwe kuyishakisha . Aviastar ni kompanyi yigenga ari nayo nyiri iyi ndege yabuze. Igihugu cya Indonesia gikunda kuvugwamo impanuka z’indege, gariyamoshi ndetse n’amato .
Iyi ndege yaburiwe irengero igeze mu Majyepfo y'intara ya Sulawesi
Uku niko indege zo mu bwoko ba Twin Otter ziba zingana
Iburirwa irengero ry’iyi ndege ryibukije benshi indege yo mu bwoko bwa Boeing 777-200ER ya Malaysia Airlines iheruka kuburirwa irengero mu buryo budasobanutse mu rugendo rwiswe MH370 kugeza nubu hakaba hataramenyekana irengero ryayo n’abagenzi 227 bari bayirimo ndetse n’abakoraga muri iyi ndege 12.
MH370 yaburiwe irengero ku itariki 08 Werurwe 2014 ubwo yahagurukaga muri Malaysia ku kibuga cya Kuala Lumpur International Airport yerekeje i Beijing mu Bushinwa ku kibuga cya Beijing Capital International Airport. Nyuma y’isaha imwe gusa ihagurutse abari bayitwaye nibwo bwanyuma bavuganye n’abari ku butaka ubwo yari igeze mu Majyepfo y’inyanja y’Ubushinwa.
TANGA IGITECYEREZO