Umusore w’imyaka 25 y’amavuko witwa Akbar Salubiro wo muri Indonesia yapfuye urupfu rubabaje aho yamizwe n’inzoka nini yo mu bwoko bwa python ifite metero 7.
Nyakwigendera yaburiwe irengero ku Cyumweru ubwo yari yagiye gusarura mu murima w’amavuta(l'huile de palme) mu burengerazuba bw’icyaro cyo mu cyirwa cya Sulawesi muri Indonésie.
Bucyeye bwaho ni bwo inshuti za nyakwigendera n’ababyeyi be baje kubona iki kiyoka kinini mu busitani bw’aho Akbar yari atuye aho cyari cyaguye ivutu kitabasha guhumeka neza, maze bahuruza abaturage barakibaga bifashishije icyuma basangamo umurambo wa Akbar Salubiro.
Iyi nzoka niyo avukije ubuzima Akbar
Uyu mugabo ngo yaratatse cyane mbere y'uko iyi nzoka imwivugana ariko ntiyatabarwa n'abaturage muri iryo joro
Reba uko byari byifashe mu gihe abaturage bageragezaga gukura Akbar mu gifu cy'inzoka
Src: DailyMail
TANGA IGITECYEREZO