RFL
Kigali

Indege ya 4 ya Boeing 737-800NG ya RwandAir yageze mu Rwanda, ifite Internet, ibintu by’imyidagaduro n’ibindi

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/05/2017 13:34
0


Ikigo cy’Igihugu gikora ubwikorezi bw’indege, RwandAir, kuri uyu wa 28 Gicurasi 2017, cyakiriye indege ya kane ya Boeing 737-800NG, iba iya 12 iki kigo gikomeje kwagura ingendo hirya no hino ku Isi kigize. Iyi ndege ikaba ifite internet, ibintu by'imyidagaduro n'ibindi.



Iyi ndege yaturutse Seattle muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuwa Gatanu, tariki 26 Gicurasi 2017, inyura i Athènes mu Bugereki aho yahagurutse kuri iki Cyumweru mu gitondo, ikagera i Kigali ahagana saa cyenda z’igicamunsi.

Mu Ukuboza 2015, RwandAir yasinye amasezerano n’Ikigo cy’Abanyamerika, Aircraft Lease Corporation, yo gukodesha by’igihe kirekire indege ebyiri zigezweho zo mu bwoko bwa Boeing 737-800 Next Generation. Iya mbere yahawe izina rya Kalisimbi yageze mu Rwanda mu Ugushyingo umwaka ushize, iya kabiri ikaba ariyo yahasesekaye uyu munsi.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa RwandAir, Col Chance Ndagano, yavuze ko iyi ndege nshya yiyongereye ku zisanzwe ishimangira ubushake iki kigo gifite mu guhuza u Rwanda n’amahanga. Asobanura ku miterere y’iyi ndege nshya, Col Ndagano yagize ati:

Igizwe n’ibice bibiri, kimwe gifite imyanya 16 yiyubashye, ikindi kikagira 138 ihendutse. Irimo internet ifasha umugenzi uri mu kirere gukomeza kuvugana n’abantu batandukanye, irimo ibintu by’imyidagaduro, kugenda mwumva aho mugeze, mu kirere ubona aho muri, n’ibindi

Indege ya Boeing 737-800NG ya RwandAir yamaze kugera mu Rwanda

Yavuze ko RwandAir ihagaze neza kuko imaze kugera mu byerekezo 22, aho nyuma y’ingendo zigana Harare muri Zimbabwe na Mumbai mu Buhinde, muri uyu mwaka yafunguye n’urugendo rwa mbere mu Burayi rugana ku kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Gatwick mu Bwongereza. Yakomeje agira ati:

Iyi ndege nshya izatuma dukomeza kwagura ibikorwa byacu ku isoko rya Afurika y’Iburengerazuba, harimo i Bamako muri Mali na Conakry muri Guinea. Tuzakomeza guharanira kuguma ku isonga dutanga umusanzu mu bukungu bw’igihugu, mu bucuruzi, ubukerarugendo n’imibereho y’abaturage binyuze mu guhuza abaturage bacu n’ibindi bihugu.

Col Ndagano yanashimangiye ko iyi ndege nshya izanatuma RwandAir ikomeza kuzamura inyungu ikura mu bikorwa byayo, cyane ko uko yongera ubushobozi bugomba kuzamukana n’inyungu bubyara. RwandAir iteganya ko muri uyu mwaka uzarangira itangije urugendo rugana Guangzhou mu Bushinwa, ndetse mu 2018 RwandAir ikazambuka inyanja ya Pasifika igana i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi ndege Boeing 737-800NG ifite Internet, ibintu by'imyidagaduro n'ibindi

Src: IGIHE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND