RFL
Kigali

Indege nini ya Airbus A330 -200 yiswe 'Ubumwe' yaguzwe asaga Miliyari 200 na RwandAir yageze i Kigali

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/09/2016 12:49
5


Kuri uyu wa gatatu tariki 28 Nzeri 2016 mu masaha ya kumanywa nibwo indege y’akataraboneka ya Airbus A330 -200 yiswe “Ubumwe” yageze i Kigali izanywe na Kampiteni Marcel nkuko RwandAir yaguze iyi ndege yabitangaje.



Iyi ndege yo mu bwoko bwa Airbus A330-200 yaguzwe na RwandAir kompanyi nyarwanda itwara abantu n’ibintu, igurwa miliyoni 250 z’amadorari y’amanyamerika,angana n’amanyarwanda asaga miliyari 201 (201.267.500.000 Frw), ikaba ifite ubushobozi bwo gutwara abantu 244.

Iyi ndege ya Airbus A330-200 yakorewe mu ruganda ruherereye i Toulouse mu gihugu cy’u Bufaransa, ikaba izajya ikorera ingendo mu karere, i Burayi n’ahandi. Airbus A330-200 ije mu Rwanda ivuye mu Bufaransa aho yakorewe ikaba  yahagurutse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, igahagurukana abantu 38.

Airbus A330-200  ni yo ya mbere yo muri ubu bwoko igeze muri Afurika y’Iburasirazuba nkuko John Mirenge umuyobozi wa RwandAir yabitangarije The New Times. RwandAir irashimira Kapiteni Marcel uyigejeje mu Rwanda ayivanye mu Bufaransa.

Mu gihe iyi ndege ihenze ya Airbus A330-200  yo yamaze kugera mu Rwanda, mu mpera z’uyu mwaka wa 2016 mu kwezi k’Ugushyingo Rwandair itegereje indi ndege ya Airbus A330-300 izitwa Umurage. Mu mwaka utaha wa 2017 mu kwezi kwa Gashyantare hategerejwe izindi ndege enye nazo zaguzwe na RwandAir.

Amafoto y'iyi ndege nshya yamaze kugera i Kigali

RwandAirRwandAirRwandAirRwandAir

RwandAir

RwandAir yashimiye cyane Kapiteni Marcel wayizanye i Kigali

RwandAir

Hano ni mu ndege mo imbere abayikoze berekaga umuyobozi wa RwandAir uko hameze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Noella7 years ago
    Congs Rwanda!
  • Ngagi7 years ago
    Congs our Rwanda komeza imihigo.iri niterambere kubanyarwanda twese iyo ndejye nishimiye ko izajya inzanira bamukerarugendo kunyirebera murakoze cyane!
  • kalisa7 years ago
    Marcelse ni umunyarwanda ou bien?
  • hatangimana hassan7 years ago
    nibyiza Rwandan air kugura idenge no mini mu Rwandan kbs
  • PETER7 years ago
    iyi ndege turayishimiye sana, urwanda rwacu rurimo gutera imbere cyane. iri zina ry,UBUMWE riraneje cyane rizahora ritwibutse ko abanyarwanda n,abaturarwanda,n,inshuti z,urwanda ko twese duharanira ubumwe kandi Imana izabidufashamo





Inyarwanda BACKGROUND