RFL
Kigali

Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) yatangarije abanyamakuru ibyabafasha kurushaho kugirirwa icyizere n’abo babwira

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:4/05/2018 7:55
0


Itangazamakuru rifatwa nk’ikiraro gihuza inzego z’ubuyobozi runaka ,ibyamamare runaka ndetse n’abaturage. Inama Nkuru y’Itangazamakuru MHC irasaba abanyamakuru kurushaho kunoza ibyo bakora kugira ngo barusheho kugirirwa icyizere n’abo babwira



Inama Nkuru y’Itangazamakuru, MHC ivuga ko nyuma y’imyaka 19 u Rwanda rutangiye kwizihiza uyu munnsi, icyizere abanyarwanda bafitiye itangazamakuru cyagiye kizamuka ku kigero cyo hejuru, imwe mu ndorerwamo y’ikigero cyiza ubwisanzure bw’itangazamkuru bushobora kureberwamo. MHC igaragaza ko ubushakashatsi bwakozwe ku bwisanzure bw’itangazamkuru mu mwaka wa 2016 bugaragaza ko ubwisanzure bw’itangazamakuru mu Rwanda bwazamutse ku kigero cya 6.7% ugereranije n’umwaka wa 2013, ibitanga icyizere ko iki kigero kizakomeza kuzamuka.

Kubona amakuru mu buryo bworoshye, ni imwe mu nkingi y’ubwisanzure bw’itangazamakuru, bamwe mu banyamakuru bavuga ko iyi ngingo itarubahirizwa mu nzego zose. Icyakora Kanzayire Denyse umukozi w’inama nkuru y’itangazamakuru MHC ushinzwe itangazamakuru aganira na Inyarwanda.com yasabye abanyamakuru gukora kinyamwuga, bagakora ibiri mu nyungu z’ababakurikira kuko ari bwo bazagirirwa icyizere bakaba banahabwa amakuru na buri wese kandi mu buryo butagoye.

Image result for Denise kanzayire

Denyse Kanzayire ushinzwe itangazamakuru n'itumanaho muri MHC

Ese wari uziko ushobora guhanwa mu gihe udatanze amakuru kandi uyafite?

Itegeko No 04/ 2013 ryo kuwa 20 Kanama 2013 ryerekeye kubona amakuru rigena ko buri munyarwanda wese agomba kubona amakuru aturuka mu nzego za leta, mu gihe mu ngingo ya 8 y’iri tegeko havuga ko inzego zikwiye gutunganya no gufasha kubona amakuru kuri buri wese uyashaka aho bishoboka hose. Umunyamakuru aracyahura n'imbogamizi mu bwisanzure bwe zimwe mu mbogamizi umunyakuru wo mu Rwanda agihura nazo ziganjemo izo kubona amakuru mu buryo bugoye, ariko hari n'izizishamikiyeho.

1.Imyumvire yo hasi ku bafite amakuru bamwe na bamwe cyane mu bayobozi b’inzego z’ibanze.

2.Ubushobozi bucye mu itangazamakuru, ibitangazamakuru bifite amikoro akiri macye

3.Imbogamizi zishamikiye ku iterambere ry’itumanaho harimo no kwiyongera cyane kw’imbuga nkoranyambaga.

Muri uyu mwaka wa 2018, ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bumenyi, umuco, uburezi UNESCO rirasaba isi 'gushyira imbaraga mu gusesengura amakuru, himikwa ubutabera n’amategeko agenga itangazamakuru. Ku rwego mpuzamahanga uyu munsi wizihirijwe mu gihugu cya Ghana mu Burengerazuba bw’umugabane w’Afurika.

Kuri ubu  Ibitangazamakuru bikorera mu Rwanda bikora mu buryo bwerekana amashusho, ubusohora amajwi, ibinyamakuru bwandikirwa mu icapiro, ibyandikirwa  no kuri interineti. Inama nkuru y’itangazamakuru itangaza ko kuri ubu abanyarwanda bagezwaho amakuru mu buryo bwiganjemo ubukoresha televiziyo na radiyo Televiziyo ziri mu Rwanda zigera ku banyarwanda ku kigero cya 33 %, Radio ku kigero cya 89%.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND