RFL
Kigali

Imyitozo wakora ugaca ukubiri n’ububabare bw’amavi n’ubwo mu birenge

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:7/07/2018 10:02
0


Kubura ubushake bwo gukora imyitozo ngororangingo, iza bukuru ndetse n’ibindi bintu bitandukanye bishobora gutuma umuntu agira ububabare bwo mu ngingo ku buryo bukomeye. Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko imyitozo ngororangingo ari wo muti nyawo w’ububabare bwo mu ngingo.



Abahanga rero bemeza neza ko bimwe mu byo abantu bakunda gukora birimo kwicara umwanya munini kuri mudasobwa, gutwara imodoka z’abagenzi cyangwa iz’abantu ku giti cyabo ariko mu rugendo runini, kureba televiziyo umwanya munini n’ibindi bikorwa bidasaba imbaraga z’umubiri cyane byangiza imikorere yawo ariko cyane cyane amaguru, amavi, mu mayasha n’ahandi.

Igisubizo cyabyo rero ni ugukora imyitozo ngororangingo ya buri gihe kugirango umubiri ugubwe neza

Dore rero imwe mu myitozo wakora ugaca ukubiri na bwa bubabare bwo mu ngingo nk’amavi n’ibirenge

Umwitozo wo guhina ivi:

Mu gutangira, isunge intebe runaka uhagarare inyuma yayo uzamure akaguru kamwe kamwe, uhine ivi ugeze mu gihe wumva urushye, ushyire akaguru hasi ufate n’akandi ubigenze utyo inshuro 10 cyangwa 15.

kuzamura agatsinsino ariko amano afashe hasi:

uyu mwitozo ushobora gukorerwa aho umunti ari hose, bisaba gusa n’ugendera ku mano yawe kandi usa n’uwihuta ariko ikirenge kitava aho kiri, ibi ubikora mu minota 15 cyangwa ukageza aho wumva uruhiye ubundi ukarekera aho, bizafasha amaguru kurambuka no gukora neza.

Kuzunguza ikirenge ukijyana iburyo ugarura ibumoso:

ushobora kubikora wicaye cyangwa se uhagaze, ukabikorana ubwitonzi, usa n’uzunguza ikirenge iburyo, ibumoso, ukabikora nk’inshuro 10 kuri buri kirenge.

Kwicara urambije ubundi ugashaka umugozi ukajya uwukuruza ikirenge:

Ibi bifasha amatako y’imbere ndetse n’ay’inyuma gukora neza, ibi ubikora inshuro 10 kuri buri kirenge aho ukuruza wa mugozi ikirenge ugana inyuma.

Kuzunguza amano yonyine:

kuzunguza amano, uyakoresha imyitozo inshuro nyinshi bifasha ikirenge cyose kugubwa neza ndetse bikarinda bwa bubabare twavuze haruguru.

Gusa n’ugendera ku gapira gato ukoresheje ikirenge:

Ibi bizafasha ikirenge kudakomeza kubabara nk'uko byari bimeze ndetse bwa buribwe bwa buri munsi ntuzongera kubwumva.

Src:passeportsante.net






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND