RFL
Kigali

Imwe mu miti ishobora gutuma utakaza kumwa ijwi

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:24/11/2015 13:47
0


Mu buvuzi bwa buri munsi habamo gushyira ku munzani akamaro n’ingaruka by’umuti runaka,buri muti wose ufite icyo uhindura mu mubiri cyiza n’ikibi.



Umuhanga mu by’imiti agomba kubwira umurwayi zimwe mu ngaruka ziri rusange za buri muti runaka.Gutakaza kutumva cyangwa kumva injereri mu matwi ni imwe mu ngaruka zikunze kugaragara ku muntu uri gukoresha imwe mu miti runaka.

Nkuko tubikesha ishyirahamwe ASLHA(American speech-Language-Hearing Association) ,hari imiti igera kuri 200 ku isoko ishobora kwangiza imyumvire y’ijwi(ototoxic drugs).Kwangiza imyumvire kubera iyi miti gushobora kuva ku gihe gito bikagera ku bumuga bwo kutumva mu gihe cya burundu, kuvurwa bugakira cg bukanga  gukira  igihe ikoreshwa neza ry’iyi miti rititaweho.

Uretse iyi miti ,imirire mibi,kunywa itabi,indyo yiganjemo ibinyamavuta ,umubyibuho ukabije,kuba mu rusaku rukabije,bishobora kongerera umuntu kuba yafatwa n’ubumuga bwo kutumva.

Iyi ni imwe mu miti ishobora gutera ingaruka zo kutumva ijwi igihe ikoreshejwe nabi:

1.Asipirini(aspirin)

Asipirini ni umwe mu miti igabanya ububabare ishobora gutuma umuntu atakaza kutumva mu gihe gito.amagarama hejuru y’atatu (3g) ni ukuvuga hejuru y’ibinini 6  birahagije ngo umuntu agaragaze kutumva  ariko mu gihe yahita ahagarika cyangwa akagabanya ingano y’umuti ,uburyo bwo kumwa bukagenda bugaruka.

2.Imiti imwe nimwe igabanya ububabare ikanabyimbura  nka ibuprofen(Nonsteroidal Anti-Inflammatory Drugs)

Ubushakashatsi bugaragaza ko bene iyi miti igabanya itembera ry’amaraso muri bimwe mu bice by’ugutwi byumva ndetse igateza n’ impinduka ku mutsi (nerf) uhuza ubwonko n’ugutwi  bityo n’uburyo bwo kumva bukagabanuka.

3.Imiti yica mikorobe(nka antibiotics zimwe na zimwe)

Imiti nka gentamicin(soma:jentamisine),neomycin(soma:newomisine) ni imiti iri mu bwoko butera ibibazo ku kutumva ndetse n’ibibazo byo kwangirika mpyiko,hakaba hari kwigwa uburyo iyi miti yakorwamo mu nganda mu buryo bwo kugabanya ingaruka zayo.

4.Imiti ikora kuri kanseri zitandukanye

Imiti nka bleomycin(soma burewomisine),cisplatin(soma sisipuratine) ni imiti ihangana n’ikura ry’uturemangingo turwaye kanseri.Iyi ni imwe mu miti igira ingaruka zitandukanye harimo no kugabanuka n’ubushobozi bwo kumva,84% by’abakoresha iyi miti bagira ibibazo bishingiye ku kumva ijwi.

5.Imiti ikoreshwa mu kuringaniza amazi mu mubiri(diuretics:furosemide=lasix,…)

Iyi ni imiti ikunze guhabwa abarwayi bafite ikibazo cy’umuvuduko mwinshi w’amaraso,abarwayi bafite ikibazo cy’amazi areka mu ngingo z’umubiri(oedeme,ascite,…) ndetse n’abafite umubyibuho ukabije.Uretse kuba iyi miti ituma impyiko zisohora amazi menshi hanze y’umubiri,nanone ituma mu gutwi habaho igabanuka ry’amazi ndetse n’imwe mu myunyu ngugu bityo n’itembera ry’amaraso rikagabanuka bisobanura ko habaho n’igabanuka ry’ubushobozi bwo kumva ijwi.

Indi miti ishobora guhungabanya uburyo umuntu yumvamo ijwi mu gihe gito ni nka quinine(kinini=umuti wa malariya),sildenafil(Viagra soma “viyagara”=umuti utuma igitsina cy’umugabo gifata umurego ),…

Ni gute iyi ngaruka yo kwangiza ugutwi yakwirindwa?

Kugenzura ikoreshwa ry’iyi miti ndetse no gusobanurira bihagije umurwayi uburyo bwo kuyikoresha biri mu ntwaro z’ibanze mu kwirinda ingaruka yo gutakaza uburyo bwo kumva ijwi.

Umurwayi akeneye kumenya niba umuti ushobora kumutera ibibazo byo kutumva ndetse n’imiti ishobora guhura ikaba yateza iki kibazo,ingano y’umuti(high dose)  ishobora kumutera ikibazo cyo gutakaza ubushobozi bwo kumva ijwi ndetse n’igihe kirekire gishoboka yakoresha iyi miti bikaba byakongera ibyago byo kugira ibibazo byo mu matwi.Amwe mu mateka y’umuryango nayo ashobora kwerekana ko umuryango ubonekamo ibibazo byo kutumva,bityo hakirindwa ingaruka zindi zaterwa n’iyi miti ku bijyanye no kumva ijwi.Mu gihe habayeho imihindagurikire mu myumvire ,umuntu agomba guhita ajya kwa muganga.

Bakunzi bacu ,uretse imiti tuvuze aha,ni byiza nubundi kuganira na muganga ku bijyanye n’ingaruka z’imiti aguhaye kuko hari nizo umuntu yakwirinda igihe ayikoresheje neza.Ku gitekerezo cg ikibazo mwatwandikira ahabugenewe cg mukanyuza kuri

e mail:baumarco81@gmail.com

By N. Marcel Baudouin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND