RFL
Kigali

Imwe mu mirimo ikoranabuhanga rishobora kuzimiza mu myaka 10 iri imbere

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:19/04/2018 10:16
0


Kuva mu kinyejana cya 21 cyatangira,ikoranabuhanga ryatangiye gukura ku kigero cyo hejuru ,uko iri koranabuhanga rifata intebe mu bikorwa bitandukanye bya muntu ni nako nawe ariha icyicaro agasiga inyuma bimwe mu byo yakoreshaga cyangwa bumwe mu buryo yakoragamo.



Impuguke mu bukungu n’iterambere rya muntu zivuga ko mu myaka 10 iri imbere bamwe mu batuye isi bazatakaza imirimo yabo kuko ikoranabuhanga rizagenda rirema uburyo bushya iyi mirimo izajya ikorwamo hatifashishijwe aba bakozi.

1.Umubitsi (cashier)

Uko iterambere rigenda rikura ni ko kugura nta hererekanywa ry’amafaranga mu ntoki ribaye bizamuka, abasanzwe bakora umurimo wo kwakira no kubika aya mafaranga mu maguriro runaka cyangwa mu bigo by’ubucuruzi runaka mu myaka 10 iri imbere bashobora kuzabura ababagana.

2. Abakata amatike y’ingendo

Uko isi igenda yinjira mu buryo bwa digital, abantu benshi bakoresha internet (murandasi ),ni ko benshi mu bagenzi barushaho gukoresha internet (murandasi) bagura amatiki y’ingendo haba mbere cyangwa mu gihe bagiye mu ngendo z’imodoka z’ubwikorezi rusange. Mu myaka 10 iri imbere abantu bajyaga bakatira abantu amatike bajya mu ngendo runaka bakoresha imodoka rusange cyangwa n’indege, bashobora kuzabura ababagana.

3.Abakozi b’inzu z’icapiro

Ntibitunguranye, namwe murabibona umunsi ku munsi ko ibinyamakuru bicapwe ibi twita iby’ibipapuro bisigaye biboneka hacye hirya no hino ugereranije no mu myaka yashize. Ibinyamakuru byinshi byacapwaga byimukiye mu itangazamakuru ryandikira kuri internet (online), kubera ikoranabuhanga. Ibitabo byandikwa kuri ubu kandi bishyirwa kuri internet (online), kurusha mu macapiro ibishobora kuzakura ku isoko amacapiro.

4. Abakozi b'iposita

Uburyo bwo kuhererezanya ubutumwa bwagiye buhinduka, uko ikoranabuhanga ryagiye rikura kuva mu mwaka wa 2000, kuri ubu biragoye kubona umuntu wandikiye undi urwandiko akarucisha ku gasanduku k’iposita.Telefone zaraje za mudasobwa ikoranabuhanga ryoroheje byinshi.

5.Abakoresha imashi zo mu nganda

Uko iterambere ryihuta inganda zitera imbere ni ko ikoranabuhanga rigenda rikoresha za mudasobwa mu gusimbura imbaraga za muntu aho bishoboka. Abahanga mu by’ikoranabuhanga n’iterambere rya muntu bavuga ko mu myaka iri imbere imirimo myinshi ikorwa n’abakozi batandukanye mu nganda bazasimburwa n’abarobo akoresha ikoranabuhanga rya internet.

Image result for robots at work

Source:Bleubloom






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND