Abafana ba King James bateguye igikorwa cy’ urukundo,kuri uyu wa gatandatu bazifatanya banatere inkunga umupfakazi utuye Kimironko, mu mudugu wa AVEGA, wasinzwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibi bakabiterwa no kuba King James ari umunyampuhwe.
Nk’ uko twabitangarijwe na Flavia umuyobozi w’ umuryango uhuza abakunzi b’ umuhanzi King James uzwi ku izina rya King James Fans (Intaneshwa) ndetse akaba ari nawe ukuriye iki gikorwa yadusobanuriye ko bazasura umupfakazi wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse bakanamugenera inkunga.
Abafana ba King James bibumbiye mu muryango witwa King James Fans (Intaneshwa)
Flavia yagize ati: “Ni igikorwa cyateguwe n’ abafana ba King James nk’ uko dusanzwe tubitegura buri mwaka, mu bikorwa bitandukanye bijyanye no kwibuka, cyane cyane tukifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’ 1994 mu rwego rwo kubereka urukundo no kubaba hafi, tubahumuriza.”
“Ni muri urwo rwego twahisemo umupfakazi umwe, utuye Kimironko mu mudugudu wa AVEGA, Tukazamusura tukanamugenera inkunga y’ ibiribwa kuko twari twamuhisemo nk’ umuntu ubabaye mu batuye muri uwo mudugudu”
Flavia kandi akomeza atangaza ko bazakomeza kugenda bakora ibikorwa by’ urukundo nk’ uko basanzwe babikora cyane ko n’ umuhanzi King James bakunda, ari nawe wabahuje akabagira umuryango nyamara batari baziranye ariko ubu bakaba barabaye umwe, asanzwe nawe ari umunyampuhwe muri kamere ye ndetse agahamya ko umuziki wa King James ugomba kuguma kubafasha kuba umwe.
Umuryango w’abafana ba King James ni umuryango mugari wavutse mu mwaka wa 2011, uzwi ku izina rya King James Fans ( Intaneshwa),uhuriweho n’abantu batandukanye bakunda uyu muhanzi, aba bantu bakaba baturuka mu ntara zitandukanye zigize igihugu ndetse n’abandi baba hanze y’ igihugu, harimo n’abanyamahanga batandukanye bakunda King James.
Abafana ba King James basanzwe bazwiho gukora ibikorwa by' urukundo bitandukanye
Si ubwa mbere bagaragara mu bikorwa nk’ ibi by’ urukundo dore ko umwaka washize wa 2014, bari basuye umupfakazi utuye mu murenge wa Ruhuha bamugenera inkunga zitandukanye harimo ibiribwa ndetse banamugenera amafaranga yo kumuremera icyo yakora ngo abashe gutunga abana afite.
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO