RFL
Kigali

Impuhwe n'urukundo bya King James bituma abafana be bahora bategura ibikorwa by'urukundo

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:23/04/2015 18:57
11


Abafana ba King James bateguye igikorwa cy’ urukundo,kuri uyu wa gatandatu bazifatanya banatere inkunga umupfakazi utuye Kimironko, mu mudugu wa AVEGA, wasinzwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibi bakabiterwa no kuba King James ari umunyampuhwe.



Nk’ uko twabitangarijwe na Flavia umuyobozi w’ umuryango uhuza abakunzi b’ umuhanzi King James uzwi ku izina rya King James Fans (Intaneshwa) ndetse akaba ari nawe ukuriye iki gikorwa yadusobanuriye ko bazasura umupfakazi wasizwe iheruheru na Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse bakanamugenera inkunga.

Abayobozi, abafana ba King James n'umupfakazi ufashwa na King James

Abafana ba King James bibumbiye mu muryango witwa King James Fans (Intaneshwa)

Flavia yagize ati: “Ni igikorwa cyateguwe n’ abafana ba King James nk’ uko dusanzwe tubitegura buri mwaka, mu bikorwa bitandukanye bijyanye no kwibuka, cyane cyane tukifatanya n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’ 1994 mu rwego rwo kubereka urukundo no kubaba hafi, tubahumuriza.”

“Ni muri urwo rwego twahisemo umupfakazi umwe, utuye Kimironko mu mudugudu wa AVEGA, Tukazamusura tukanamugenera inkunga y’ ibiribwa kuko twari twamuhisemo nk’ umuntu ubabaye mu batuye muri uwo mudugudu”

Flavia kandi akomeza atangaza ko bazakomeza kugenda bakora ibikorwa by’ urukundo nk’ uko basanzwe babikora cyane ko n’ umuhanzi King James bakunda, ari nawe wabahuje akabagira umuryango nyamara batari baziranye ariko ubu bakaba barabaye umwe, asanzwe nawe ari umunyampuhwe muri kamere ye ndetse agahamya ko umuziki wa King James ugomba kuguma kubafasha kuba umwe.

Umuryango w’abafana ba King James ni umuryango mugari wavutse mu mwaka wa 2011, uzwi ku izina rya King James Fans ( Intaneshwa),uhuriweho n’abantu batandukanye bakunda uyu muhanzi, aba bantu bakaba baturuka mu ntara zitandukanye zigize igihugu ndetse n’abandi baba hanze y’ igihugu, harimo n’abanyamahanga batandukanye bakunda King James.

Aha bari bagezeyo bicaye mu nzu barimo kumuganiriza bakomeza no kumuhumuriza

Bamushyikirije ibyo kurya bitandukanye biherekejwe n'ibahasha irimo amafaranga

Abafana ba King James basanzwe bazwiho gukora ibikorwa by' urukundo bitandukanye

Si ubwa mbere bagaragara mu bikorwa nk’ ibi by’ urukundo dore ko umwaka washize wa 2014, bari basuye umupfakazi utuye mu murenge wa Ruhuha bamugenera inkunga zitandukanye harimo ibiribwa ndetse banamugenera amafaranga yo kumuremera icyo yakora ngo abashe gutunga abana afite.

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hum9 years ago
    Yooooo namukundaga ntanazi uko bimeze kumbe agira n impuhwe biramusa pehh komerezaho rwoseee
  • 9 years ago
    byiza cyaneeee!!! Imana ibongerere imigisha
  • manzi9 years ago
    ibi nukwiyerekana kugira neza ntibisaba itangaza makuru
  • Dadah9 years ago
    Ibi nibyo buri Fans club zabahanzi zagakoze kabisa.
  • Hirwa 9 years ago
    Imirimo dukora aha mwisi niyo uzatuvugira mwi juru kuba ryemera
  • 8 years ago
    King James nshimishijwe no kumva ko ugira impuhwe kdi nawe uzazigirirwa...ndagukunda sanaa,b...blessed man
  • mupenzi8 years ago
    wowe manzi kuki ugira umutima mubi tugomba kumenya ibyo abahanzi bakoze byiza kdi nta handi byaca atari mu tangazamakuru
  • 8 years ago
    icyigikorwa akora nikiza iyababose barinkawe
  • queen 8 years ago
    manzi ntawucana itara ngo yubikeho igitebo.nibwirako uba ushaka urumuri.nawe nibyiza kugaragaza urugero rwiza nabandi bakigiraho.kdi ubutumwa bunyura munzira nyinshi. uzisubireho wige kunyurwa. rata imana ibahe umugisha.
  • queen 8 years ago
    manzi ntawucana itara ngo yubikeho igitebo.nibwirako uba ushaka urumuri.nawe nibyiza kugaragaza urugero rwiza nabandi bakigiraho.kdi ubutumwa bunyura munzira nyinshi. uzisubireho wige kunyurwa. rata imana ibahe umugisha.
  • Claudine8 years ago
    nibyiza cyane ark intaneshwa ni nyinshi gusa turasaba fravia nkumuyobozi ko yatanga 4ne number ye kuburyo nutaboneka ark ashyigikiye icyo gikorwa yagira uburyo nawe atangamo inkunga ye . naho impuhwe nurukundo bya king jms nimpano yimana sibyo yiteramo .tuzamuhora hafi dufaranye muri byose





Inyarwanda BACKGROUND