RFL
Kigali

Impanuka y'imodoka yahitanye batatu bo mu muryango wa Papa Francis

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:19/08/2014 16:11
5


Mu ijoro ryakeye, abantu 3 bo mu muryango wa Papa Francis, akaba ari umushumba wa Kiriziya Gatolika ku isi bapfuye undi arakomereka bikomeye mu mpanuka y’imodoka, aho imodoka barimo yagonganaga n’igikamyo cyari kikoreye imbuto.



Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Cordoba mu gihugu cya Argentine ari nacyo papa akomokamo, ubwo imodoka barimo yari itwawe na mwishywa we witwa Emmanuel Bergoglio yagongana igikamyo igiturutse inyuma, maze abana be 2 (umwe w’imyaka 2 n’undi w’amezi 8) na mama wabo bahita bahasiga ubuzima naho Bergoglio arakomereka bikomeye.

Papa

Papa Francis, umwe mu bantu bicisha bugufi cyane, yaburiye abantu 3 bo mu muryango we mu mpanuka

Nk’uko inkuru ya MailOnline ikomeza ibivuga, umuvugizi wa Vatican Rev. Federico Lombardi watangaje iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 yagize ati: “Papa amaze kwakira inkuru y’impanuka. Ari mu gahinda gakomeye. Papa arasaba abantu bose bababajwe n’iri sanganya kwifatanya nawe mu masengesho.”

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 2 mu masaha yo mu gicuku, ubwo uyu muryango watahaga maze baza kugonga igikamyo cyari gitwaye imbuto bagiturutse inyuma, abana na nyina bakaba bahise bahasiga ubuzima, naho papa wabo akaba ari mwishywa wa Papa Emmanuel Bergoglio arakomereka bikomeye.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • MAJYAMBERE Bienvenu9 years ago
    Imana ibahe iruhuko ridashira
  • madudu9 years ago
    yoooo lmana ibakire kandi umushumba wacu lmana imuhe gukomera mumutima. uwakomeretse nawe lmana imurokore. ku isi turi abagenzi
  • 9 years ago
    What apity to Papa Francis,may they rest in peace.
  • FISTO RUGWIZA9 years ago
    What apity to Papa Francis,may they rest in peace.
  • FISTO RUGWIZA9 years ago
    Sorry,Papa Francis and may their soul rest in peace.





Inyarwanda BACKGROUND