Mu ijoro ryakeye, abantu 3 bo mu muryango wa Papa Francis, akaba ari umushumba wa Kiriziya Gatolika ku isi bapfuye undi arakomereka bikomeye mu mpanuka y’imodoka, aho imodoka barimo yagonganaga n’igikamyo cyari kikoreye imbuto.
Iyi mpanuka yabereye mu gace ka Cordoba mu gihugu cya Argentine ari nacyo papa akomokamo, ubwo imodoka barimo yari itwawe na mwishywa we witwa Emmanuel Bergoglio yagongana igikamyo igiturutse inyuma, maze abana be 2 (umwe w’imyaka 2 n’undi w’amezi 8) na mama wabo bahita bahasiga ubuzima naho Bergoglio arakomereka bikomeye.
Papa Francis, umwe mu bantu bicisha bugufi cyane, yaburiye abantu 3 bo mu muryango we mu mpanuka
Nk’uko inkuru ya MailOnline ikomeza ibivuga, umuvugizi wa Vatican Rev. Federico Lombardi watangaje iyi nkuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 yagize ati: “Papa amaze kwakira inkuru y’impanuka. Ari mu gahinda gakomeye. Papa arasaba abantu bose bababajwe n’iri sanganya kwifatanya nawe mu masengesho.”
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 2 mu masaha yo mu gicuku, ubwo uyu muryango watahaga maze baza kugonga igikamyo cyari gitwaye imbuto bagiturutse inyuma, abana na nyina bakaba bahise bahasiga ubuzima, naho papa wabo akaba ari mwishywa wa Papa Emmanuel Bergoglio arakomereka bikomeye.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO