RFL
Kigali

Impanga Fábio Pereira da Silva na Rafael Pereira da Silva bavutse kuri iyi tariki: Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/07/2018 10:18
0


Uyu munsi ni kuwa 1 w’icyumweru cya 28 mu byumweru bigize umwaka tariki 9 Nyakanga, ukaba ari umunsi w’190 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 175 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

660: Ku rugamba rwo muri Hwangsanbeol, ingabo za Silla (Koreya ya cyera) zari ziyobowe na Jenerali Kim Yu-shin zatsinze ingabo za Baekje mu gace ka Nonsan, uru rukaba ari rumwe mu ngamba zikomeye zabayeho mu mateka y’iki gihugu, hakaba hari ku ngoma y’umwamikazi Seondeok. Bigaragara muri filime Queen Seondeok.

1816: Igihugu cya Argentine cyabonye ubwigenge bwacyo ku gihugu cya Espagne.

1868: Ingingo ya 14 mu itegekonshinga rya Amerika yaremejwe, ikaba ari ingingo iha abirabura b’abanyamerika (bakomotse muri Afurika), uburenganzira bwuzuye bwo kuba abaturage ba Amerika.

1922: Umukinnyi w’umukino wo koga Johnny Weissmuller yaciye agahigo ko koga muri metero 100 mu gihe kitageze ku munota, aho yasoje akoresheje amasegonda 58.6.

2011: Igihugu cya Sudani y’amajyepfo cyabonye ubwigenge bwacyo, cyitandukanya na Sudan (ya ruguru).

Abantu bavutse uyu munsi:

1819:Elias Howe, umuvumbuzi w’umunyamerika akaba ariwe wavumbuye imashini idoda, nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1867.

1954:Théophile Abega, umukinnyi w’umupira w’amaguru akaba yaranabaye umunyapolitiki w’umunyakameruni nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 2012.

1956: Tom Hanks, umukinnyi, umwanditsi, umuyobozi, akaba n’umushoramari wa filime w’umunyamerika nibwo yavutse.

1971: Marc Andreessen, umuhanga mu gukora porogaramu za mudasobwa w’umunyamerika, akaba umwe mu bashinze ikigo cya Netscape nibwo yavutse.

1978:Nuno Santos, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunya-Portugal nibwo yavutse.

1985: Ashley Young, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza yabonye izuba.

1986: Sébastien Bassong, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umunyakameruni nibwo yavutse.

1990: impanga z’abakinnyi b’umupira w’amaguru b’abanya-Brazil  Fábio Pereira da Silva na Rafael Pereira da Silva, babonye izuba.

1991: Mitchel Musso, umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi w’umunyamerika wamenyekanye muri filime Hannah Montana nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana:

1856: Amedeo Avogadro, umunyabutabire w’umutaliyani, wamamaye cyane mu buvumbuzi bw’umubare wa Avogadro (6.02214179(30)×1023) yaratabarutse, ku myaka 80 y’amavuko.

1932: King C. Gillette, umushoramari w’umunyamerika akaba ariwe washinze uruganda rukora urwembe ruzwi mu gukoreshwa mu kogosha ubwanwa bw’abagabo (Gillette), akaba ari nawe rwitiriwe, yaratabarutse, ku myaka  77 y’amavuko.

1985:Jimmy Kinnon, umunyamerika ufite inkomoko muri Ecosse, akaba ariwe washinze ishyirahamwe mpuzamahanga ryo kurwanya itabi n’ibiyobyabwenge binyobwa-bwotsi (Narcotics Anonymous) yaratabarutse, ku myaka 74 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND