RFL
Kigali

Impamvu kuburana cyane bizatuma uba umuhanga kurushaho

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:17/09/2018 13:54
0


Ikiremwamuntu gifite muri kamere kugerageza kwirinda amakimbirane, ari nayo mpamvu abantu benshi bakunze kwirinda kuburana ngo hato bitabaviramo gukurura amahane. Nyamara ariko kuburana bitari ukujya impaka za ngo turwane bigira akamaro cyane ndetse ngo bituma ubuhanga bw’umuntu bwiyongera.



Abantu benshi  birinda kuburana cyangwa kugaragaza ko batemeranywa n’ibivugwa mu kiganiro, n’iyo bbigerageje, bakomeza no kwifata ngo hato bidafatwa nabi, byaba mu buryo bakoresha amagambo, ibimenyetso by’umubiri n’imivugire. Ni inde wifuza intonganya n’umuntu bakorana, bicarana amasaha 8 buri munsi? Aramutse ari umukoresha bwo biba ari ibindi, benshi ntibapfa kugaragaza ko batumva ibintu kimwe nawe.

Ariko burya ngo kubaho abantu nta kintu na kimwe batumvikanaho, ni ikimenyetso cy’uko nta terambere bari kugeraho ngo kuko kuburana no kutumva ibintu kimwe bibyutsa ubwonko kuba bwatekereza ibindi bintu bitandukanye n’ibisanzwe bimenyerewe. Urugero rwiza, ni mu buvumbuzi bw’ibintu bitandukanye. Kuba nyirabyo yabivumbuye ntibyavugaga ko bihita byemerwa, hagombaga kuba impaka hagati y’abandi bahanga mu by’ubumenyi.

Kutavuguruzwa bitera imico y’ikizere gikabije

Ikizere gikabije cyangwa overconfidence ni kimwe mu bintu bibangama cyane. Iyo umuntu atavuguruzwa, niho usanga n’iyo ari mu makosa, ntamenya ibyabaye akomeza kumva ahagaze neza kandi yahirimye. Kuganira n’abandi kumva ibyo mudahuza, utagamije kurwana cyangwa kwiyemera, nibyo bituma kuburana bikuza ubushobozi bw’ubwonko bwo kurema ibisubizo ku bibazo runaka.

Iyo ukunda gutega amatwi no kumeranywa n’abandi ngo biba ari ikimenyetso gikomeye cy’uko ufite ubwonko butekereza cyane kandi wabasha no gukora ibintu bitandukanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND