RFL
Kigali

Impamvu 6 zishobora gutuma uwo mwakundanye mugatandukana akugarukira

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/05/2018 20:30
0


Ni ibintu bisanzwe bibaho ko abakundanye batandukana rwose, ndetse na nyuma yo gutandukana umwe muri bo agasa n’ushaka gutsura umubano wabo aho biteza undi urujijo yibaza impamvu batandukanye n’impamvu uwo mugenzi we amugarutseho. Akibaza icyabateye gutandukana mu gihe bakigaragarizanya urukundo n’ibindi byinshi.



Hari impamvu zitandukanye zishobora gutera uwari umukunzi wawe guhora akugarukira nyuma yo gutandukana kandi birakwiye ko twumva ko n’ubwo urukundo ari rwiza kandi ari ingenzi ariko siko abagaruka bose ari rwo ruba rubagaruye. Izi mpamvu tugiye kuganiraho ndetse n’izindi zitandukanye ni bimwe mu byo ukwiye kumenya kandi ukabyitaho mbere yo kugirana umubano wihariye n’uwo mwatandukanye nk’uko twabigaragaje ubushize.

1.Irari

Ni ibintu bikunze kuba intandaro akenshi ku batandukanye, bitewe n’ibyo bajyaga bakorana bombi, iyo umwe abyibutse yumva kwihangana byanze bitewe n’uko umwe yihaga mugenzi we akumva ko agomba guhaza ibyifuzo bye, bityo agasanga umwe batandukanye banaziranye cyane kuri byinshi. Ntabwo uko kugaruka kuba gufite aho guhuriye n’urukundo nyarwo, ni irari gusa bahaza bagatandukana.

2.Ishyari

Abantu bakundanye usanga akenshi banafuhirana n’iyo bamaze gutandukana. Umwe aba yumva atakihanganira kubona mugenzi we ari kumwe n’undi muntu bikamutera guhora agaruka ngo hatagira undi ukwigarurira. Si ishyari gusa ryo kwanga ko watwarwa n’abandi ahubwo hari n’ubwo uwo mwatandukanye akugarukira kubera ishyari ryo gushaka kugusenya ku byo wagezeho mutandukanye, uri mu rukundo rwiza ruruta urwo mwabanyemo, warateye imbere cyane nyamara we yarakubiswe rwose, atishimye na gato akumva ko nawe agomba gukora ibishoboka byose akagushyira hasi. (Ibi bibaho iyo mwashwanye nabi).

3.Irungu

Byavuzwe kenshi ko irungu rishobora kuyobora umuntu aho adashaka no kujya. Uwo mwakundanye mugatandukana ashobora kwiruka akugarukira kubera irungu ryamurembeje akumva ashaka uwo baba bari kumwe n’uwo bavugana. Ibi ntibivuze ko agaruwe n’urukundo ubyibuke, ni irungu riba ryamubanye ryinshi akumva ko atakigunga kandi uhari hari umubano wihariye mwigeze kugirana akakugarukaho atyo.

4.Gukura ibyinyo

Aha mbuze indi mvugo nkoresha yakihutisha ubutumwa nshaka gutanga ariko ndizera cyane ko mwumva icyo nshaka kuvuga hano. Hari igihe waba warabayeho ukennye rwose mu mufuka bitameze neza, uwo mwakundanaga aragusiga aragenda. Ubu ubayeho neza urifashije hari aho umaze kugera ku bijyanye n’agafaranga, umwe wagusize ukennye ni bwo atangiye kukwibuka rero akakwereka ko ashaka kugaruka mu buzima bwawe. Rwose Hm! Uyu nta gahunda aba afitanye n’urukundo na gato, ahubwo aba aje konka icyuya cyawe no kukurya imitsi ku byo wavunikiye adahari. Abenshi bakora ibi ni abakobwa ariko n’abahungu basigaye babikora kandi cyane.

5.Kudafata Icyemezo

Kudafata ibyemezo ni kimwe mu bibazo bikomeye cyane abantu bagira, aho usanga umuntu atazi neza icyo ashaka mu buzima bwe. Ugasanga ukundana n’umuntu, mugatandukana, mukazongera mugatandukana mukongera mugasubirana. Mukobwa cyangwa se muhungu, buretse gato, Hagarara rwose! Uyu mubano n'umuntu utazi gufata imyanzuro ntaho uzakugeza, ukwiye ibyiza ntukwiye kubaho udatekanye. Nta n’aho wahera uhamya ko urukundo akubwira ko agufitiye koko arufite, kuko nawe ubwe ntazi aho agana. Niho uzasanga hari abakundanye bagatandukana bakajya bagaruka kubwo kunanirwa gufata umwanzuro.

6.Ashobora kuba akikwitayeho

Ndabitekereza ko hari uhise yibaza impamvu iki ngishyize ku mwanya wa nyuma ku rutonde nakoze! Yego abikoze kubera impamvu, iki nkishyize ku mwanya wa nyuma kuri uru rutonde kuko iyi mpamvu ifata nka 30% kuba uwahoze ari umukunzi wawe mwanatandukanye yagaruka kuko akikwitayeho.

Iki nicyo kimenyetso cyonyine gishobora guhamya ko umuntu mwatandukanye mwakundanaga bihamye kandi mwembi nta wifuzaga kubura mugenzi we mu rukundo ni bwo mwashwana akakugarukira bitewe n’iyi mpamvu.

Biragoye kubasha kumenya ikigaruye uwo mwahoze mukundana kuri wowe, gusa bisaba ubushishozi buhagije rwose no kwirinda kutajenjetse. Ibi tubikoze kugira ngo umusomyi wa INYARWANDA ntazigere agwa mu mutego nk’uyu kandi duhari ngo tubafasha mu byo dushoboye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND