RFL
Kigali

Impamvu 6 uhora wisanga waguye mu makosa mu buzima

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:15/09/2017 15:01
1


Gukora ibikwiye ndetse no guhitamo neza mu buzima ni ikintu kigora abantu batari bacye. Kugira ngo ubashe kugira ibyo ugeraho cyangwa ukomeze ubuzima nta mbogamizi uhuye nazo, ni ibintu umuntu ku giti cye agiramo uruhare rukomeye bihereye no ku myitwarire.



Amakosa mato mato ni yo abyara ibibazo bikomeye mu buzima nyamara ugasanga kuyirinda hari igihe bigoranye. Reba zimwe mu mpamvu zituma uhora ugwa mu makosa agukururira ibibazo mu buzima.

1. Gukunda ibintu bibi

Kumenya ibintu byiza no kuba ari byo uhitamo hari abantu benshi binanira. Gukunda ibintu bidafite akamaro, amaso yawe agahora areba ibintu bitari byiza, bikujyana ahatari heza. Hari abantu benshi bashobora guhitamo kumara umwanya wabo hafi ya wose mu tubyiniro, mu tubari n’andi maraha y’igihe gito aho kuba bashaka ibindi bintu bibungura ubumenyi cyangwa amafaranga, bya bindi by’akanya gato bikamurya umwanya, igihe kikazagera akifuza gusubiza igihe inyuma ngo abe yarakoresheje umwanya we n’amafaranga mu bintu byamwubaka ariko agasanga bitagishobotse.

2. Kutamenya kwiha umurongo no guhakana

Kumenya kuvuga yego cyangwa hoya mu gihe cya nyacyo ni kimwe mu byatuma ubaho ubuzima butarimo kwicuza cyangwa guhura n’ibyago. Kubaho gutyo gusa, ukemera ikintu utabanje kureba ibyiza n’ibibi byacyo bituma ushiduka waguye mu ngorane zirenze uko washoboraga kuba wabitekereza. Kutagira uwo mutima wo gukomera ku byemezo ndetse no kugira umurongo ngenderwaho byishe ubuzima bwa benshi.

3. Inshuti mbi

Ni byiza kubana n’abantu bose amahoro ndetse no gukunda abantu bose ariko ni byiza gushishoza cyane mu gihe uhitamo abantu wiyegereza. Uko wiyegereza abantu badashobotse, ni ko bizarushako kukugora gukora icyiza. Biragoye cyane kuba wahitamo neza mu gihe abajyanama n’inshuti zawe za bugufi ari abantu badafite imico myiza cyangwa bafite icyerekezo gihamye mu buzima.

4. Ibyo utekereza

Ibitekerezo by’umuntu ni byo bivamo ibikorwa, ni byo bishushanyo icyo uri cyo. Niba utekereza ibintu bibi, uzakora bibi. Niba ushaka gukora ibyiza, bitangirira mu gutekereza ibyiza. Igihe ibyo utekereza atari byo ushaka gukora, birangira ukoze ibitazakuganisha aheza.

5. Kutabasha gufata imyanzuro mu bantu benshi

Hari igihe ushobora kugwa mu kibazo uhuriyemo n’abandi bantu benshi. Kutabasha gukomera ku byo ushaka cyangwa utekereza bituma ugendera ku byemejwe na benshi mu bo muri mu kibazo kimwe. Ibyo bishobora kukugiraho ingaruka zitari nziza, ni byiza gukomera ku cyo ushaka kabone n’ubwo abandi baba batabyemera ariko uziko ari byo bifite akamaro.

6. Uba wumva ntacyo bitwaye

Kwigira igiharamagara, ugakora ikintu ubizi neza ko ari kibi ariko ukibwira ko ingaruka wowe zizagusimbuka, bituma umunsi umwe ugubwa gitumo. Ni nk’umuntu utwara imodoka ku muvuduko ukabije, aba abizi ko ari bibi ariko akumva ntacyo ari bube. Iyo umunsi ugeze, nta kabuza bimukoraho. Kuba abantu batabona ingaruka z’ibyo bakora muri ako kanya, bibatera guhitamo guhemuka no gukora ibindi bintu bibi bibwira ko bizagenda neza bigasibangana. Kwimenyereza uyu muco bituma umunsi uba umwe ukagwa mu byago bigoye kwikuramo.

SRC: Elcrema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Luckas6 years ago
    thank you very much





Inyarwanda BACKGROUND