RFL
Kigali

Impamvu 5 abakobwa bakwiye guca ukubiri no gukundana n’abagabo bafite abagore

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:24/05/2018 20:10
0


Abenshi mu rubyiruko rw’abakobwa hari ikintu bakunze gufata nk’igisanzwe bitewe n’uko gikorwa kenshi nyamara si cyiza na gato, ni ikosa rikomeye n’imyumvire yo kwibeshya gukabije.



Birashoboka ko hari uri kwibaza icyo kintu cyeza cyane, nta kindi ni ugukundana n’abagabo bubatse bafite ingo zabo. Bakobwa bato, bari by’umwihariko abakundana n’abagabo bubatse mukabifata nk’akantu gato cyangwa nk’aho nta kosa ribirimo, hari impamvu nyinshi ibi ari bibi kandi cyane. Izi ni zimwe muri zo:

1.Uwo mugabo afite indahiro

Uwo mugabo mwitwa ko muri gukundana, yaba yarasezeranye imbere y’amategeko n’imbere y’Imana cyangwa atarabikoze ariko afite umugore babana hari isezerano ryo kubana baba bafitanye muri bo. Niba yifuza urukundo hagati yawe nawe, iyo ndahiro aba ayitatiye igihe cyose nta gatanya afitanye n’umugore we kuko ibindi byose byazamo biba ari uguca inyuma umugore bashakanye.

2.Uri gukoreshwa gusa

Ushobora gusanga umugabo akunda cyane umugore we kandi adashaka kumubura ariko afite abandi bakobwa bato ku ruhande babonana mu buryo tutatinya kwita ubwa gicakura cyangwa buturi nk’uko ab’ubu babyita. Ibi uyu mugabo aba agufitiye wowe mukobwa mutashakanye si urukundo na gato n’ubwo ari ryo zina mubiha, ahubwo uri gukoreshwa mu ngeso mbi gusa zitakubaha zitanakubahisha na gato kandi se mukobwa mwiza, ubwiwe n’iki ko ari wowe wenyine uwo mugabo akoresha muri ako gakino? Tekereza neza urebe igikwiriye ufate umwanzuro muzima.

3.Ari kugutesha umwanya wawe

Ibi ni ukuri kuzuye cyane kandi igihe cyahise ntikiba kikigarutse. Ntibikwiye ko waba uri umukobwa usoma Inyarwanda.com ukazabaho ubuzima bwawe bwose wicuza igihe wataye cyangwa ufite inshuti iri guteshwa igihe n’umugabo ufite umugore. Impamvu y’ibi nuko nyuma y’amezi cyangwa imyaka runaka uri mu rukundo rw’umwanda n’uwo mugabo muzagera aho mugatandukana ugatangira kugira intekerezo za ‘iyo mbimenya’ kandi ubu ufite uburyo bwiza bwo kwirinda guteshwa igihe n’uwo mugabo w’abandi ugakurikira inzira nzima zawe.

4.Nta burenganzira umufiteho

Mukobwa, wakishimira gukundana n’umugabo utari uwawe udafiteho uruhare na ruto mubonana kuko we yabishatse mutabonana umushaka? Umugabo usangiye n’undi kandi ubizi neza ko nta burenganzira busesuye umufiteho? Kugira ngo abe yamarana umunsi wose cyangwa ijoro ryose nawe bisaba ko abanza gushaka ibinyoma abwira umugore we, ntiwamuhamagara uko ushatse kuko si uwawe. Ni kuki wabaho ubuzima nk’ubwo butisanzuye? Ikindi kandi byanagusenyera umubano wawe w’ejo hazaza ku muhungu mwashoboraga kuzabana nk’umugore n’umugabo.

5.Mwubakiye ku masezerano y’ibinyoma

Kuba muri urwo rukundo rw’ibinyomba ni ukuba mu rukundo rwubakiye ku masezerano y’ibinyoma gusa. Nta cyizere na gito cyaba mu rukundo nk’uru cyane ko uko yaba akubeshya ko agukunda hari n’abandi hirya yaba abibwira atandukanye nawe. Aha hari uwahita yibaza ko yaba ari we wenyine mwunganizi uwo mugabo akoresha, ariko urebye kure wasanga hari benshi bakurusha byinshi uwo mugabo yabasha kugeraho. Kuko umugabo nk’uwo ntiwanatinyuka kumwereka inshuti zawe na gato nk’umukunzi wawe muba muri mu rukundo rw’ibanga n’ipfunwe ridashira gusa.

Mu Rwanda hari abakobwa benshi kandi beza rwose. Uwo mugabo ni byo ashobora kuba aguha amafaranga menshi ukumva nta buzima burenze ubwo bubaho, aguha impano zihenze, amamodoka n’ibindi. Mbese ntacyo atagukorera, ariko uko byagenda kose urwo si urukundo ari kwigura, arabiguha bitazaramba, nta yindi ntego idasanzwe atari ugukorana nawe imibonano mpuzabitsina. N’ubwo mushobora kuzagera ku kintu kizima mukaba mwabana, ibintu bibaho gake cyane, igihe cyose muri muri uwo mwijima w’urukundo afite umugore, menya ko mukobwa uri umujura w’urukundo rutari urwawe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND