RFL
Kigali

Imiti yo kuboneza urubyaro iracyagurwa n’abanyamerika gusa–Impungenge z’abasenateri

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:18/06/2018 20:12
0


Komisiyo ya Sena ishinzwe imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage iragaragaza ko kuba imiti yo kuboneza urubyaro ikigurwa n’inkunga ziturutse mu miryango nka UNFPA na USAId biteye impungenge zikomeye kuko iyi nkunga iramutse ihagaze abanyarwanda basigara nta bufasha bafite ku kuboneza urubyaro.



Nyuma yo kuzenguruka igihugu cyose mu gikorwa cyo kugenzura no kumenya ibikorwa n’imikorere bya Guverinoma ku birebana na gahunda zo kuboneza urubyaro, Komisiyo ya Sena ishinzwe imibereho myiza y’abaturage uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage yagaragarije inteko rusange y’inteko Nshingamategeko umutwe wa Sena ko hakiri ikibazo cy’ingengo y’imari nto Guverinoma ishyira muri iyi gahunda.

Igiteye impungenge ngo ni uko ibi bihindukira bigatuma hari abajyanama b’ubuzima bita ku kuringaniza urubyaro bacika intege, bakabivamo. Iyi komisiyo ya Sena y’imibereho myiza yagaragaje ko igiteye impungenge kurushaho ari uko,nubwo iyi ngengo y’imari u Rwanda rushyira muri serivisi ikiri nto, haniyongeraho kuba idakoreshwa mu by’ingenzi bikenewe muri serivisi zo kuboneza urubyaro .

Umuyobozi wa Komisiyo ya Sena ishinzwe imibereho myiza y’abaturage, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage Senateri Niyongana Gallican yabwiye inteko rusange ya Sena ko ingengo y’imari ikiri nto Guverinoma ishyira muri serivisi zo kuboneza urubyaro inakoreshwa mu buryo bwo guhemba abakozi bakora muri serivisi gusa, kuri ubu imiti n’ibikoresho byo kuboneza urubyaro nyir’izina bikigurwa mu nkunga yatanzwe n’abanyamerika binyuze mu miryango nterankunga banyujije mu miryango ya USAID na UNPFA.

Senateri Niyongana, Perezida wa komisiyo ya Sena ishinzwe imibereho myiza y'abaturage, uburengenzira bwa muntu n'ibibazo by'abaturage

Impungenge z’abasenateri zishingiye ku kuba iyi gahunda ishingiye ku bufasha gusa ,ishobora gukomwa mu nkokora mu gihe Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahagarika iyi nkunga. Aba bahamya ko Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika itangiye kugaragaza kutumva neza ibijyanye na gahunda zo kuboneza urubyaro,kuri iyi manda ya Perezida Donal Trump.

Iyi komisiyo ivuga ko hakwiye ingamba zifatika za Guverinoma muri rusange, hagakoreshwa ubundi buryo burambye bwo kugeza no gufasha buri munyarwanda wese ubyifuza ku buryo bwo kuboneza urubyaro binyuze mu bukangurambaga,mu burezi, mu igenamigambi, mu mitangire ya service n’ihuzabikorwa birebana na gahunda zo kuboneza urubyaro kugira ngo u Rwanda ruzagere ku cyerekezo cy’iterambere rirambye rwifuza mu mwaka wa 2050.

Imibare yo kuboneza urubyaro itangazwa ishobora kuba atariyo

Honorable  Mukankusi  Perrine umwe mubagize komisiyo ya sena ishinzwe imibereho myiza y’abaturage ,uburenganzira bwa muntu  n’ibibazo by’abaturage avuga ko aho bagiye bazenguruka hose mu gihugu basanze hari ikibazo cy’ibarurishamibare.kuri ubu umugore wabyaye cyangwa wacuze ariko yarakoreshaga uburyo bwo kuboneza urubyaro adakurwa ku rutonde .

Honorable Mukankusi Perrine Perezida wa Komisiyo y’iterambere n’imari muri Sena y’u Rwanda

Kuri Honorable Mukankusi Perrine, Perezida wa Komisiyo y’iterambere n’imari muri Sena y’u Rwanda ngo birashoboka ko imibare y’abagore bakoresha uburyo bwo kuboneza urubyaro ishobora kuba iri hasi ugereranije n’itangazwa n’inzego zibifite mu nshingano.Hon. Mukankusi avuga ko 48 % by’abagore babarurwa hirya no hino mu gihugu ko baboneza urubyaro ari umubare ushobora kuba ari muto kubera ibarurishamibare ritavugururwa muri gahunda yokuboneza urubyaro.   

SenaSena

Sena y'u Rwanda itewe impungenge no kuba imiti yo kuboneza urubyaro kugeza ubu icyigurwa ku nkunga n’abanyamerika gusa                                                  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND