RFL
Kigali

IMIBANIRE: Bimwe mu bintu ushobora kuba ukora ugatuma bagenzi bawe bakwanga

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:2/03/2017 17:51
0


Mu buzima tubamo bwa buri munsi imyitwarire y’umuntu igira uruhare runini mu buryo abantu bamufata. Reba bimwe mu bintu ushobora gukora bigatuma abantu mubana mu buzima bwa muri munsi bakwanga.



1. Ushaka ko ibintu byose bigenda uko ubishaka

Gusangira ibitekerezo n’abandi ni ikintu cy’ingenzi mu mibanire, igihe wumva ibyo ushaka n’ibyo utekereza ari byo bigomba kuruta iby’abandi, bituma abantu bashobora kubikwangira nyamara wowe wumva atari ibintu bikabije

2. Buri gihe uhorana amakuru y’ibihuha

Kuvuga abandi bantu cyangwa ku bindi bintu bitandukanye kandi akenshi ibyo uvuga bikaba ari ibihuha cyangwa ibintu bitizewe biguhesha isura mbi mu bantu ndetse nta muntu n’umwe ukunda abanyamazimwe.

3. Urahubuka

Kuba umuntu uhubuka mu bikorwa cyangwa mu mvugo ni kimwe mu bintu umuntu yagakwiye kwirinda mu rwego rwo kubana n’abandi neza, kuko guhubuka bituma wicuza ndetse bigatuma abandi bagufata mu buryo butari bwiza.

4. Uvuga abantu nabi kurusha uko ushima abantu

Hari bantu mu buzima bwabo badapfa gushima ibyiza abandi bakora ahubwo bagashimishwa no kuvuga ibitagenda ndetse n’ibindi bitari byiza muri rusange. Iyo uri umuntu udashima ahubwo ugahora unenga bishobora gutuma bagenzi bawe batagukunda.

5.Iyo havutse ibibazo buri gihe uba urimo

Haba mu ishuri, mu kazi cyangwa ahandi hantu hahurira abantu benshi kandi bamara igihe kinini bari kumwe, hari abantu usanga uko havutse ikibazo nabo baba barimo, ibi nabyo bishobora gutuma abantu batagukunda.

6. Uhorana urusaku

Abantu ntibateye kimwe, hari abakunda kuvuga kenshi hari n’abahora batuje ariko igihe uhorana urusaku aho uri hose ndetse ugashaka gucokoza buri muntu no mu gihe bitari ngombwa bishobora gutuma abantu bakwinubira.

7. Uri umunebwe

Ubunebwe butuma uvunisha abandi ndetse abantu nta cyerekezo baba bakubonamo kuko nta kintu uba ushoboye. Nacyo ni kimwe mu byatuma abantu batagukunda.

8. Kukwegera ntibyoroshye

Hari abantu biba bitoroshye kuvugisha ndetse n’igihe ugerageje kubavugisha bakerekana ko bitabashishikaje kuvugana nawe, abo nabo baba bafite ibyago byinshi byo kudakundwa.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND