RFL
Kigali

IMIBANIRE:Abantu ntibaguha agaciro? Menya impamvu 10 zibitera

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:5/04/2017 13:46
2


Guhabwa agaciro no kubahwa ni ibyo buri muntu aba akeneye mu buzima ariko hari igihe wisanga abantu bataguha agaciro, atari uko hari icyo wakosheje ahubwo bitewe n’ibintu bimwe na bimwe tugiye kuvuga muri iyi nkuru.



1. Ntuzi uko witwara iyo havutse ikibazo

Uburyo umuntu yitwara iyo havutse ibibazo ni kimwe mu bintu bituma ahabwa agaciro cyangwa akagaragara nk’umuntu uri aho gusa utagize icyo ashoboye. Umuntu ashobora kurwara muri kumwe, umuntu ashobora kugukenera mu bihe bikomeye, ha handi uba ukeneye gutekereza cyane kandi ukabona igisubizo gikwiye. Iyo udafite ubushobozi bwo kumenya uko witwara mu bibazo bisanzwe abantu bahura nabyo buri munsi, abantu ntibaguha agaciro cyane.

2. Kutamenya guhakana

Iyi nayo ni imwe mu mpamvu zituma abantu bashobora kutaguha agaciro wifuza. Kumenya kwemera ikintu ushoboye ndetse ukanahakana icyo wumva kitakunogeye ni kimwe mu bintu biguhesha agaciro. Kumenya guhakana kandi ukomeje ni kimwe mu bintu bihesha umuntu agaciro.

3. Kwemera ibitekerezo byose nta kuvuguruza

Ibi byenda gusa n’ibyabanje, ariko aha ho ni ibijyanye no guhana ibitekerezo. Hari abantu badashobora gutanga umusanzu w’ibitekerezo aho bari hose, bakaba bemera imyanzuro yafashwe gusa kabone n’ubwo yaba itabashimishije. Iki nacyo cyatuma abantu bataguha agaciro.

4. Gushaka kwigira mwiza

Muri kamere muntu gushaka gukora ibintu bituma abantu bakubona neza ni ibisanzwe, ariko igihe bikabije ndetse ibyo ukora byose ukaba ugamije ko abantu bakubona neza, birangira abantu bagufata nk’umuntu uri aho gusa. Umuntu muzima ni ugira ibyiza n’ibibi kandi akanabyemera.

5. Kubaho utazi ikintu ushaka

Kugira intego mu buzima ndetse no kwiha umurongo ngenderwaho ni bimwe mu bintu bituma abantu bakubonamo agaciro. Kubaho nta gutekereza kuri ejo hazaza ndetse nta kintu uteganya bituma abantu bataguha agaciro.

6. Nta cyizere wigirira

Kwishidikanyaho ndetse ukumva ko nta kintu ushoboye bituma abandi nabo bagera aho bakabona koko nta kintu ushoboye, bityo bakaba badashobora no kuguha agaciro ukwiriye.

7. Guha agaciro abantu cyane mu buzima bwawe mutararambana

Ni byiza guha agaciro inshuti ariko igihe abantu ubagize ab’agaciro cyane mutamaranye kabiri, bigaragara nko guharara kandi nta muntu ukunda agahararo, ni kimwe n’uko guha abo bantu agaciro nabyo bishobora kutaba byiza kuko uba utaranamenya ibyabo neza, ukazashobora kubimenya amazi yararenze inkombe.

8. Gushaka gushimisha abantu bose

Muri ubu buzima nta na rimwe ushobora kunyura abantu bose, igihe ukora uko ushoboye ngo ushimishe abantu uba uri guta igihe kandi biha abantu icyuho cyo kugukoresha mu nyungu zabo atari uko baguhaye agaciro ahubwo ari uko babona ko uba ushaka gushimisha buri muntu.

9. Ntuzi gushishoza ngo urebe uko ufata abantu niba ari ko nabo bagufata

Kuba umuntu wamugira uw’agaciro mu buzima bwawe ntibivuze ko nawe yaguha agaciro nk’ako umuha, igihe utazi gutandukanya umuntu ukwitayeho cyangwa se ugufata nk’inshuti n’undi utakwitayeho cyane, bituma abantu bataguha agaciro.

10.Kutameya kwirwanaho

Igihe ubeshyewe cyangwa habayeho ikindi kintu gisaba ko wirwanaho, ni ngombwa kugerageza kugaragaza uruhande rwawe udatereye hejuru cyangwa ngo ubigire byacitse, kumenya kwisobanura ndetse no kutemera gukorerwa ibintu bidahesheje agaciro ni bimwe mu bituma abantu bakubonamo agaciro.

Source: Elcrema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • pato6 years ago
    ibibintu nibyo kbsa burumwe biba bikwiye ko abanza akisuzuma
  • Amani6 years ago
    Kabisa uku nukuri. Wagirango ninje bavuga





Inyarwanda BACKGROUND