RFL
Kigali

Imbwa zihunahuna zigiye kwifashishwa mu guhashya indwara ya Malaria

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:31/10/2018 6:03
0


Abahanga mu bya siyansi bo mu Bwongereza no mu gihugu cya Gambia bavuga ko babonye ibimenyetso bya mbere byemeza ko imbwa zishobora guhunahuna zikamenya umuntu urwaye malaria.



Byizewe ko imbwa zishobora gukoreshwa mu guhagarika ikwirakwira ry'indwara ya malaria ndetse kera kabaye ikaba yanacika burundu. Aba bashakashatsi b'abongereza bemeza ko bagerageje imbwa bakoresheje amasogisi y'abana bo muri Gambia kugira ngo zitahure impumuro y'amwe muri yo y'abarwaye Malaria , imbwa zikagaragaza neza ukuri.

Ibi byatumye aba bahanga banzura ko hifashishijwe imyenda y'abantu barwaye malaria, imbwa zagaragaza neza umurwayi wa malariya bikarinda ikwirakwira ryayo. Nubwo bwose ubu bushakashatsi bukiri mu ntangirio, impuguke zivuga ko ibyabuvuyemo bishobora no gutuma habaho uburyo bushya bwo gusuzuma malaria. Ubushakashatsi bwari bwaramaze kugaragaza ko kurwara malaria bihindura impumuro y'uyirwaye, bigatuma arushaho gukurura imibu itera malaria.


Abakoze ubu bushakashatsi bari bagamije iki?

Intego y'aba bashakashatsi, ni uko hari igihe kizagera imbwa nk'izi zahuguwe zikajya zifashishwa ahantu nko ku bibuga by'indege, mu kugabanya ikwirakwira rya malaria no gutahura uburyo bundi butayikwirakwiza, mu gufasha mu bikorwa byo guca malaria burundu.

Bavuga ko imbwa zishobora gupima abantu benshi mu gihe gito. Icyegeranyo giheruka ku ndwara ya malaria ku isi, kigaragaza ko abayirwaye biyongereyeho miliyoni eshanu bakagera kuri miliyoni 216 buri mwaka.

Src: BBC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND