RFL
Kigali

Imboga rwatsi ngo ni iza mbere mu gutanga intungamubiri zitandukanye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:12/10/2017 14:08
0


Imboga zibonekamo vitamine z’ingenzi kandi nyinshi kimwe n’imyunyu-ngugu ishobora gufasha mu kugira ubuzima buzira umuze, ndetse no kugabanya umunaniro nkuko abashakashatsi ku bijyanye n’ubuzima babitangaza



Umushakashatsi WileyR.C, mu gitabo yise” Minimally Processed Refrigerated Fruits and Vegetables” New York mu mwaka w’1994, agaragaza ko akenshi usanga imboga zifite intungamubiri zitandukanye.

Ngo ku muntu urya imboga nyinshi, bimuha amahirwe menshi yo kugabanya umunaniro cyangwa icyo bakunze kwita stress, urugero niba mu nshuro urya ku munsi, urya ibyiganjemo imboga cyane, bizagufasha kugabanya stress ku rugero rungana na 12% ugereranyije n’abatarya imboga nkuko ubushakashatsi bwakorewe mu gihugu cya Australia bwabigaragaje, bishatse kuvuga ko uko urya imboga nyinshi ku munsi ninako ibyago byo kwibasirwa na stress bigabanuka.

Amakuru dukesha urubuga Topsante avuga ko kurya imboga rwatsi ku kigero kiri hejuru bifasha mu ikorwa ry’imisemburo itera akanyamuneza umuntu akumva aguwe neza bitewe n’imboga rwatsi yariye ku bwinshi. Imboga kandi ngo zifite umwihariko wo kuba umuti uvura indwara zitandukanye aho abahanga mu by’ubuzima bagaragaza ko zizwiho kuvura amaso, indwara zo mu nda zitandukanye ndetse zikanafasha mu igogorwa.

Imboga zizwiho kugabanya Cholesterole mbi mu mubiri ahanini ikomoka ku matungo, vitamini A, C na k na zo ziri mu ntungamubiri dusanga mu mboga rwatsi. Si ibyo gusa kuko izi mboga zinakungahaye cyane kuri poroteyine, imyunyungugu inyuranye calcium na potassium bizwiho kugirira akamaro kanini umubiri w’umuntu.

Src: Topsante






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND