RFL
Kigali

Ikinyuranyo cy’imyaka n’uburanga bw’umugore Guverineri wo muri Nigeriya yarongoye bikomeye kuvugisha benshi – AMAFOTO

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:22/05/2015 13:47
7


Kuwa gatanu w’icyumweru gishize mu gihugu cya Nigeria habaye ubukwe bwa Guverineri wa Leta ya Edo imwe muri Leta z’iki gihugu warongoye umukobwa arusha imyaka igera kuri 30, akaba anafite ubwiza buhebuje, ubu bukwe bukaba bukomeje kuvugisha benshi hirya no hino muri Afurika.



Ubu bukwe bwa guverineri Adams Oshiomole w’imyaka 63 y’amavuko na Lara Fortes w’imyaka 33 y’amavuko akaba asanzwe ari umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Ethiopia bwatangiye kuvugwa mu bitangazamakuru byo muri iki gihugu na mbere y’uko buba, abenshi bakaba baravugaga ku bwiza bw’uyu mukobwa uyu musaza yari agiye kurongora dore ko ari mu bakobwa beza muri Afurika, aho benshi bavugaga ko urukundo ari impumyi kandi ifaranga ari umwami dore ko benshi bemeza ko ari ryo yakurikiye.

Mixed Reactions Trails Oshiomhole and Lara Fortes’ Wedding

Wed 2

Wed 3

Benshi ntibiyumvisha uburyo umukobwa w'uburanga nk'ubu yaba yarasanze uyu musaza, ariko bakavuga ko ari amafaranga

Ubu bukwe bwabaye kuri uyu wa 5 tariki 15 Gicurasi, bwitabiriwe na benshi mu banyacyubahiro bo muri iki gihugu barimo na perezida mushya Jenerali  Muhammadu Buhari, Visi Perezida we Prof Yemi Osinbajo n’umufasha we n’abandi banyacyubahiro bakomeye muri iki gihugu bwasiganye benshi amagambo mu kanwa, dore ko kugeza n’ubu hari abatariyumvisha icyaba cyaratumye uyu mukobwa mwiza gutya yemera kurongorwa n’uyu musaza.

Wed 4

Perezida wa Nigeriya Muhammadu Buhari nawe yari mu bitabiriye ubu bukwe

Wed 5

Wed 6

Wed 7

Wed 8

Wed 10

Wed 11

Nyuma yo kurongora uyu mukobwa waje muri uru rugo ari mukeba w’abana 3 uyu mugabo yari yarabyaye ku wundi mugore batandukanye mu 2010, Adams yemeza ko yasanze nta wundi mugabo wigeze amutanga gusogongera ku bwiza bw’uyu mukobwa (yari akiri isugi) nk'uko Xclusive.ie ibivuga.

Ese wowe ubu bukwe urabubona ute? Ese nawe uremera ko uyu mukobwa yaba yarakurikiye amafaranga nk'uko benshi babivuga?






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    bibaho ariko ibibyo birakabije
  • me8 years ago
    iyi si we!
  • vava8 years ago
    Amafranga we!!!!
  • nshuti maccoy 8 years ago
    Aaaaah njye nabihiwe pe! mbega ibintu bitajyanye. Habe na gato.
  • j claude8 years ago
    urukundo uwo rushatse ruramusanga kandingo ninkurupfu iyoruje rugatwarumuntu.
  • inkotanyi cyane8 years ago
    BZU Y'UMUSAZA ITEYE ISESEME,
  • Tippo8 years ago
    BARAMAZE





Inyarwanda BACKGROUND