RFL
Kigali

Ikinini cya Enovid gikoreshwa mu kuringaniza urubyaro cyemejwe kuri iyi tariki: bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:9/05/2017 11:20
0


Uyu munsi ni kuwa 2 w’icyumweru cya 18 mu byumweru bigize umwaka tariki 9 Gicurasi, ukaba ari umunsi w’129 mu minsi igize umwaka, hakaba habura iminsi 236 ngo umwaka urangire.



Ibintu by’ingenzi byaranze uyu munsi mu mateka y’isi:

1936: Igihugu cy’ubutaliyani cyatangaje ko cyafashe igihugu cya Ethiopia nyuma yo gufata umurwa mukuru wa Addis Ababa kuwa 5 Gicurasi.

1950: Robert Schuman yatanze igitekerezo cyo kwishyira hamwe kw’ibihugu by’iburayi, aho yavugaga ko ari inzira ntagereranywa yo kugera ku mahoro n’iterambere by’uyu mugabane birambye. Iki gitekerezo cye gishingirwaho na benshi bemeza ko ariho umuryango w’ubumwe bw’uburayi wavukiye.

1960: Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ibiribwa n’imiti ryemeje uburyo bwo kuringaniza imbyaro hakoreshejwe ikinini cya Enovid, iki kiba ikinini cya mbere kinyobwa cyo kuringaniza imbyaro gikoreshejwe ku isi.

1970: I Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abantu babarirwa hagati y’ibihumbi 75 n’100 bigaragambirije imbere y’inzu ya perezidansi bamagana ukwivanga kwa Amerika mu ntambara ya Vietnam.

2001: Mu gihugu cya Ghana kuri stade ya Accra Sports habereye akavuyo k’abafana katewe n’imisifurire itarishimiwe, maze abagera ku 129 bahasiga ubuzima.

Abantu bavutse uyu munsi:

1837Adam Opel, umukanishi w’umudage akaba ariwe washinze ikigo gikora imodoka cya Opel nibwo yavutse, aza gutabaruka mu 1985.

1970: Ghostface Killah, umuraperi w’umunyamerika wamenyekanye mu itsinda rya Wu Tang Clan nibwo yavutse.

1979: Rosario Dawson, umukinnyikazi wa filime akaba n’umuririmbyikazi w’umunyamerika nibwo yavutse.

1980: Jo Hyun-jae, umukinnyi wa filime w’umunyakoreya y’epfo wamenyekanye nka Han Kang muri filime 49 Days nibwo yavutse.

1983Giacomo Brichetto, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umutaliyani nibwo yavutse.

Abantu bitabye Imana uyu munsi:

1994: Abatutsi biciwe hirya no hino mu gihugu, mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yari ikomeje.

2004: Akhmad Kadyrov, wabaye perezida wa mbere w’igihugu cya Checheniya yaratabarutse, ku myaka 53 y’amavuko.

2013: Ramón Blanco Rodríguez, umutoza w’umupira w’amaguru w’umunya-Espagne yitabye Imana, ku myaka 61 y’amavuko.

2013: Malcolm Shabazz, umwuzukuru wa Malcolm X, akaba impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, akaba n’umunyabyaha washakishwaga n’ubutabera yitabye Imana ku myaka 29 y’amavuko.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND