RFL
Kigali

Ikigo cya Ernst & Young cyakuyeho ibyo gusaba impamyabumenyi mu itangwa ry’akazi

Yanditswe na: Editor
Taliki:16/02/2017 12:36
3


“Nta gihamya ko kwiga muri kaminuza ariko gukora neza” Aya ni amagambo yatangajwe n’ikigo kimwe gikomeye mu Bwongereza kitwa Ernst & Young aho cyahaye ikaze abantu bose bashaka akazi dore ko cyakuyeho amabwiriza yagenderwagaho yo gusaba impamyabumenyi mu gutanga akazi.



Iki kigo gikomeye cy’ibaruramari gitanga imirimo ku barangije kwiga amashuri yisumbuye n’icyiciro cya mbere cya Kaminuza (A1) cyo mu gihugu cy’ u Bwongereza kizwi ku izina rya Ernst & Young, cyatangaje ko cyakuyeho amabwiriza yagenderwagaho mu gutanga amahirwe yo kubona akazi kivuga ko Kaminuza atari yo igaragaza ubuhanga bw’umuntu ku isoko ry’umurimo mu gihe kizaza.

Nkuko dukesha Huffpost yanditswe na Lucy Sherriff, mu ntambwe idasubira inyuma, iki kigo cy’ ibaruramari cyateye, cyavanyeho ibyagenderwagaho birimo gusaba impamyabushozi y’icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye (A2) n’icyiciro cya mbere cya kaminuza (A1) n’indanyamanota ya B mu mashuri yisumbuye(A’ level) mu buryo bwo gutanga amahirwe ku bantu bafite impano hatitawe ku mashuri bize.

Umujyanama w’ iki kigo mu guteza imbere impano, Maggie Stilwell avuga ko iki kigo kizasuzumira kuri interinet ubushobozi bw’usaba akazi (oline assessment). “Amashuri umuntu yize na yo ntazateshwa agaciro ariko kandi aracyari ingenzi mu by’ukuri, ariko ntazongera kubera inzitizi abatugana.”

Maggie akomeza agira ati ”Ubushakashatsi twakoze ku bagera kuri 400 baba barangije kwiga, bugaragaza ko gusuzuma ubumenyi bwabo ugendeye ku mitsindire ya bo mu mashuri, bidindiza itangwa ry’akazi. Ntagihamya ubwo bushakashatsi bwatugaragarije cyemeza ko imitsindire yo mu ishuri ifite aho ihuriye no gukora akazi kinyamwuga.’’

Iki kigo gitanga akazi ku barangiza amashuri bagera kuri 200 buri mwaka akaba ari na yo mpamvu kiza ku isonga mu guha akazi abakirangiza kwiga muri icyo gihugu cy’ u Bwongereza. Mu guhindura amabwiriza yagenderwagaho, abashinzwe ubugenzuzi muri iki kigo bavuga ko gukomeza kwibanda ku manota abantu baba baragize mu mashuri bituma bahura n’ingorane zo kubura ababa bashoboye akazi ku buryo bw’ impano nyamara mu ishuri batarabonaga amanota meza.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko abana bafite ubuzima bwiza bagera kuri 35% mu gutanga umusaruro ushimishije kurusha ab’abahanga n’ubwo baba batarahiriwe n’amashuri.      

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    njye narabivuze ba data na ba mama nibo bigaga neza,abakurambere nibo bari bazi kwigisha,so akaba umucuzi akakwigisha gucura,naho se iby uyu bakurundamo ibigambo gusa ukarangiza ntacyo uzi gukora,ubu se ntidutumiza ibyo ba data bacuraga imahanga? ubu ntitubizi nyamara ba data bari abahanga,bihagije bikorera ibyo bakeneye,ariko ubu ninde uzi gucura isuka? byose ntitubivana mu bushinwa? cyo nimureke twigire ku birenge by abatubanjirije tugarure imyigire yabo,urebeko tutigobotora ba mpatsibihugu.
  • Manzi7 years ago
    Ernest & young ibyo ivuga nukuri. Guteza imbere impano bishobora cyane gutanga umusaruro kuruta amashuri. Urugero rworoshye BA DATA bari bafite impano yo kubaka ingo zihamye ku buryo nta Divorce zabagaho cyane none Divorce zabize ubu ntiwazibara. None se Abazi ubwenge no bande?
  • C7 years ago
    Ibi bishobora gutuma Degree ita agaciro, experience ikarushaho kwifuzwa !





Inyarwanda BACKGROUND