RFL
Kigali

Ikigo cya AstraZeneca cyiyemeje kugabanya indwara y’umuvuduko w’amaraso ku mugabane wa Afurika

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:23/05/2016 17:34
0


Ikigo gikora ibijyanye n’ubuvuzi cya AstraZeneca cyo muri Kenya cyiyemeje kugabanya uburwayi bw’umuvuduko w’amaraso (hypertension ) bumaze kubera umutwaro umugabane wa Afurika,aho 10% bya miliyoni 80 aribo babasha kubona imiti n’ubuvuzi.



Ibi iki kigo cyiyemeje kubigeraho kibinyujije mu mushinga wiswe Healthy heart Africa. Uyu mushinga ni uwa AstraZeneca .Ufite intego yo kugabanya ikigero  indwara y’umuvuduko w’amaraso n’izindi ndwara z’umutima ziriho, nibura igeza ubuvuzi kuri miliyoni 10 z’abafite ubu burwayi bari muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara nibura mbere y’umwaka wa 2025.

Kuva uyu mushinga watangizwa, AstraZeneca n’abafatanyabikorwa bayo bahamya ko  habayeho ukwiyongera kw’ibigo by’ubuvuzi  ndetse n’imiti igera kuri benshi mu gihugu cya Kenya, ndetse bakaba bateganya kwagura iyi gahunda bakayirenza imipaka ya Kenya.

Tarek Rabah, umuyobozi wungirije wa AstraZeneca atangaza ko ikigero cy’indwara y’umuvuduko w’amaraso kiriho muri Afurika ariho kiri hejuru ku isi hose ariko akemeza ko yabasha kwirindwa, no kuvurwa ku buryo bworoshye. Uyu muyobozi avuga ko babinyujije muri Healthy  heart Africa bagiye kongera imbaraga mu buvuzi ku barwayi bafite iki kibazo, bitabwaho kurushaho. Bafatanyije n’abafatanyabikorwa, Tarek Rabah, yemeza ko bagiye kurushaho guhugura abantu uburyo bakwirinda iyi ndwara yica benshi ku isi kandi bucece.

Umuvuduko w'amaraso,indwara yica bucece

Mu guhugura abantu, hazibandwa mu kwigisha abantu kwirinda ibiri ku isonga mu gutera umuvuduko w’amaraso harimo nko kunywa itabi, indyo ituzuye ndetse no kudakora imyitozo ngororamubiri. Uku guhugura abantu ngo kuzajya gukorerwa ahantu hahurira abantu benshi nko mu isoko, insengero n’ahandi. Mu bindi AstraZeneca iteganya gukora harimo gutanga amahugurwa ku baganga ndetse no gutanga ibikoresho binyuranye bizifashisha mu buvuzi bw’umuvuduko w’amaraso ndetse no gutanga ubuvuzi kubafite ubu burwayi.

Kuva gahunda ya Healthy heart Africa yatangizwa mu Ukwakira 2014 mu gihugu cya Kenya, AstraZeneca n’abafatanyabikorwa bayo, basuzumye abantu bagera kuri miliyoni, basanga 150.000 bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso. Bahuguye abagera kuri 3000 bakora mu bijyanye n’ubuvuzi kugira ngo bagire ubumenyi buhagije kuri ubu burwayi  ndetse itangiza amavuriro 403 yo gutanga serivisi zo kuvura umuvuduko w’amaraso.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND