RFL
Kigali

Ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere cyatangaje uko imvura izaba yifashe mu Rwanda hose mu mezi 3 ari imbere

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:18/02/2017 10:49
0


Kuri uyu wa 5 tariki 17 Gashyantare ikigo cy’igihugu cy’ubumenyi bw’ikirere kimenyereweho kugeza ku banyarwanda ibijyanye n’iteganyagihe cyatangaje ibijyanye n’uko imvura izaba yifashe mu bice byose by’igihugu mu gihe cy’itumba, ni ukuvuga kuva muri Werurwe kugeza muri Gicurasi.



Mu nyandiko yiswe ‘Iteganyagihe speciale’ umuyobozi w’iki kigo John Ntaganda Semafara yasomeye abanyamakuru, hakubiyemo ibyavuye mu isesengura ry’ibipimo by’imvura n’iby’ubushyuhe ryakozwe n’impuguke mu by’ubumenyi bw’ikirere muri Africa zahuriye ku kigo cya IGAD Climate Prediction and Application Center (ICPAC) muri Kenya kuva tariki 30 Mutarama kugeza kuri 03 Gashyantare 2017 hagamijwe gutangaza iteganyagihe ry’itumba rya 2017,hatangajwe uko bizaba byifashe mu Rwanda mu gihe cy’itumba.

John Ntaganda Semafara, umuyobozi w'ikigo cy'igihugu cy'ubumenyi bw'ikirere

Dore uko bizaba byifashe mu Rwanda mu gihe cy’itumba hakurikijwe iteganyagihe:

Mu bice bimwe by’intara y’Iburasirazuba (Ngoma, Bugesera, Kirehe, Rwamagana na Kayonza) no mu bice bimwe by’intara y’amajyepfo (Kamonyi na Gisagara) hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza by’itumba ikaba ishobora kugabanuka (kuba nke).

Umujyi wa Kigali (Kicukiro, Nyarugenge na Gasabo), ibice bimwe by’intara y’amajyepfo (Nyamagabe, Huye, Muhanga, Ruhango, Nyaruguru na Nyanza), Intara y’amajyaruguru (Musanze, Rulindo, Gakenke, Gicumbi na Burera), Uburengerazuba (Rubavu, Rutsiro, Nyabihu, Nyamasheke, Rusizi, Ngororero na Karongi) n’ibice bimwe by’intara y’Uburasirazuba (Nyagatare na Gatsibo) hateganyijwe imvura nk’isanzwe igwa mu bihe byiza by’itumba ishobora kuba nyinshi (kwiyongera).

Abanyarwanda rero bakaba basabwa kwegera impuguke zikora imirimo itandukanye cyane cyane ku bakora ubuhinzi n’ubworozi bakabagira inama ku bijyanye n’ingamba zafatwa bakurikije uko itaganyagihe ryifashe. Abakeneye ibindi bisobanuro bashobora kugana ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), ndetse iki kigo kizajya kigeza ku banyarwanda umunsi ku wundi impinduka zishobora kubaho ku bijyanye n’iteganyagihe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND