RFL
Kigali

Ikawa, ikinyobwa gikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:30/12/2017 9:58
1


Ikawa ni kimwe mu binyobwa bikunzwe cyane ku isi ndetse no mu Rwanda ariko akenshi abanyarwanda ntibasobanukiwe zimwe mu ntungamubiri umuntu ashobora kubonamo , aha rero abashakashatsi batandukanye mu by’ubuzima bageragaje kuvumbura zimwe mu ntungamubiri umuntu ashobora gukura mu kinyobwa cy’ikawa.



Dore imwe mu mimaro y’ikawa ku buzima bwawe

Ubusanzwe ikawa ni ikinyobwa gikungahaye ku binyabutabire(Antioxidant) bishinzwe gutunga, gusohora uburozi no gusukura umubiri ndetse igafasha mu kugabanya ibyago byo kurwara indwara zikomeye aha twavugamo nka kanseri, Diyabete ndetse n’indwara zifata umwijima.

Amakuru dukesha urubuga passeport santé avuga ko Iyo unyweye agakombe kamwe k’ikawa itarimo ikindi kintu uba ufashe intungamubiri zitandukanye harimo imyunyu ngugu ndetse na vitamine B zitandukanye

Ikindi gitangaje nuko ikawa ari kimwe mu binyobwa bigira ibivumbikisho(Calories) biri ku rugero rwo hasi cyane (2%) ikaba ari n’isoko ya mbere y’ibinyabutabire (antioxidant) nkuko byavuzwe haruguru.

Uretse ibi kandi ikaba ifite ubushobozi bwo Kongera ibyishimo mu mubiri w’umuntu igahanagura agahinda ako kanya ku kigero cya 20% nkoko byatangjwe n’abashakashatsi mu ishuri rya Harvard medical school, ifasha umwijima gukora neza ndetse igabanya ibyago byo kurwara indwara ya diabete ku kigero kingana na 25 kugeza kuri 50%. Ikawa kandi igabanya ibinure mu mubiri w’uwayinyoye ku kigero cyo hejuru nkuko passeport santé ikomeza ibivuga

Ibyo ukwiye kwitondera

Nkuko bikunze kuvugwa na benshi ko ikawa ishobora kuba yakongera umuvuduko w’amaraso ndetse uwayinyoye ntabone ibitotsi vuba, birasaba ko niba usanzwe wiyiziho ikibazo cy’umutima ndetse no kutabona ibitotsi vuba, ni byiza gufata ikawa ariko ku rugero ruto cyane kugira ngo ukumire ibyo bibazo bya hato na hato.

Src:Passeport sante






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Nta cyiza cyayo.ntiyaremwe n Imana ahubwo yakozwe hifashishijwe uburyo butati karemano(hybridazation) ntihakagire urya cg unywa ibitari karemano kuko byangiza umubiri kuko wo ari karemano





Inyarwanda BACKGROUND