Nigeria ni kimwe mu bihugu bikungahaye ku bikomoka kuri peteroli. Amakamyo atwara iyi peteroli ariko ngo anyura mu mihanda itubatse neza bijyanye n’uburemere bwayo bigateza impanuka za hato na hato. Kuri ubu ikamyo ya peteroli yafashwe n’umuriro iteza impanuka ikomeye mu mujyi wa Lagos.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa 4 tariki 28/06/2018 ku muhanda wa Lagos-Ibadan, umwe mu mihanda y’ibanze mu mujyi wa Lagos. Ikamyo itwaye peteroli yabuze feri bituma ikora impanuka irashya ndetse ikongera izindi modoka zirenga 50 harimo iz’abagenzi (bus) 5. Ibintu by’umuriro bikunze kubaho cyane muri iki gihugu kiri ku mwanya wa mbere muri Afurika mu gutanga ibikomoka kuri peteroli.
Umwe mu bayobozi mu kigo gishinzwe umutekano w’imihanda muri Nigeria yavuze ko iyi mpanuka yatewe no kuba iki gikamyo cya peteroli cyabuze amaferi hanyuma kigahita kigwa kigafata umuriro. Umwotsi mwinshi cyane w’umukara wahise ukwira mu kirere ari nako umuriro mwinshi ukunshumuka mu modoka zari zafashwe n’uyu muriro. Kugeza ubu harabarurwa nibura abantu 9 bahitanwe n’uyu muriro.
Uyu muriro wari mwinshi cyane
Kehinde Bamigbetan, umuvugizi wa leta ya Nigeria yavuze ko leta igiye kwiga ku kibazo cy’abatwara ibi bikamyo hakajya hemererwa abafite uburambe ndetse bitonda mu muhanda kugira ngo hirindwe impanuka nk’izi za hato na hato. Perezida wa Nigeria Muhammadu Buhari yatangaje ko bibabaje kumva impanuka nk’iyi ikomeye yanaguyemo ubuzima bw’abaturage.
TANGA IGITECYEREZO