RFL
Kigali

IJAMBO RY'IMANA: Mbese koko Umwuka Wera ni uwo guhabwa abantu bose?

Yanditswe na: Editor
Taliki:1/09/2014 12:40
1


Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye, ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu Kuri, kuko Data ashaka ko bene abo aribo bamusenga » {Yohana 4: 23}.



Hari abantu 3 barimo baganira kuri iyi ngingo numva bibaza niba koko Umwuka Wera ari uw’abantu bose, maze numva umwe ambwiye undi ko nta cyabuza umuntu wese kuwugira apfa kuba ari umuntu w’Imana kuko Imana itawutwima kandi idukunda. Ibi byatumye ntekereza yuko nawe uyu munsi ushobora kuba ubyumva kimwe n’aba bagenzi banjye twarimo tubiganiraho.

Gusa ariko kuri iyi ngingo sinemera ko Umwuka Wera ari uwa buri wese. Impamvu ni uko, nubwo buri kiremwa-muntu cyose ari umu kandinda wo kuba yakwakira Umwuka Wera ariko hari amategeko bigenderaho asabwa kuyubahiriza kugira ngo uwuhabwe, ari nayo mpamvu twese abantu bose tutawufite.

Ntibishoboka ko Imana ikubatiza mu Mwuka wayo Wera ukiri mu byaha, Niba hari ingeso runaka zakunaniye kureka uhorana muri wowe, ugendana, winjirana mu rusengero buri gihe, ntibishoboka ko Umwuka Wera ashobora kukuzaho. Umwuka Wera ni Uwera niyo mpamvu akorana n’Abera batinya icyaha bakanakigendera kure.

Abantu benshi bajya mu masengesho, mu nsengero cyangwa mu materaniro manini cyane cyane ko hari igihe hajyaho umwanya wo gusengera abantu bifuza kubatizwa mu Mwuka Wera kugira ngo nabo babashe kugerwaho n’uwo munezero utangwa n’Umwuka Wera, ariko nyamara ugasanga n’umuntu uzi neza ko hari icyaha rukana cyamunaniye kureka nawe akiyiriza ubusa akamara iminsi myinshi yinginga atakamba, n’amarira menshi ngo Imana imwuzuze Umwuka Wera. Ibi ntibishoboka rwose kuko Imana ntabwo ireba umubare w’iminsi umaze usenga, ntireba ingano y’amarira warize usaba, nta nubwo yewe ireba gusa inyota y’Umwuka Wera ufite kuko hari n’abatungurwa n’uwo muriri w’Umwuka Wera batanabitekerezaga bakabatizwa mu Mwuka Wera.

None birasaba iki?

  1. 1.       KWIHANA IBYAHA

Kimwe cyonyine ari nacyo cya mbere Imana ishingiraho yemera kukoherereza Umwuka Wera wayo, ni uko wiyeza ukitunganya ku gato no ku kanini, ukisuzuma wowe wese, kuko ni wowe ubwawe n’umutima wawe gusa mubiganiraho mugafata umwanzuro wo kwitandukanya n’icyaha n’igisa na cyo wisanzemo utiriwe urondorwa n’abandi. Iyo tuvuga kwiyeza no kwitunganya ni ukuvanaho rwose icyaha cyose gituma Imana itakubona neza cyangwa itakwishimira hanyuma ugafata umwanzuro wo kwihanira kureka no kuzinukwa ugahindukira. Niyo mpamvu witwa UMWUKA WERA ni uko ari Uwera, bivuga ngo utandukanye n’indi myuka yose tuzi cyangwa twumva. Kuko ari Umwuka Wera ugomba gutura no mu mutima wera utanduye.

  1. KWIZERA

Abakiristo benshi iyo bamaze kwihana no kwikiranura n’Imana kucyabatandukanyaga nayo, basigara mu mitima yabo bafite gushidikanya niba bishoboka ko Umwuka Wera yabazaho, « Ese ubu yaza ate? Najye yanzaho se? » n’ibindi nk’ibyo. Kwizera uretse no kuba tugomba kukugira igihe twifuza kubatizwa mu Mwuka Wera, uku kwizera ni na kwo Imana idusaba kugira mu buzima bwacu bwa buri munsi no mu mibanire yacu nayo. Nusenga witunganije ugategereza umeze nka za ntuma za Kristo ubwo zari i Yerusalemu, ariko ugasigara ugishidikanya niba bishoboka cyangwa bidashoboka. Imana ntishobora gukorana nawe, Umwuka Wera ntashobora kuza mu muntu utizera, kuko ntibishoboka ko utizera yabashaka kunezeza Imana.

Dushingiye kuri izi ngingo zigera kuri ebyiri tubonye haruguru, turasanga nubwo twese dushobora guhabwa Umwuka Wera kandi tuwemerewe, ariko hari iby’ingenzi dusabwa kubanza gukora kugira ngo nawo uze uture muri twe.

Ndabifuriza kugira inyota yo kubatizwa mu Mwuka Wera kuko iyo akujeho azana n’impano zawo zigufasha mu murimo w’Imana ukora nkuko Yesu yabitubwiye ati : « Muzahabwa imbaraga, Umwuka Wera nabamanukira kandi muzaba abagabo bo kumpamya hose » {Ibyakozwe n’intumwa 1.8}.

Imana yacu ntikiranirwa, Imana yacu si iy’ishyari byatuma yima abana bayo izo mpano z’Umwuka Wera ahubwo irazibagabira iyo bafite imitima iboneye kandi yiteguye kwakira.

Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: truecalling10@gmail.com

Iri Jambo ry’Imana murigezwaho na TRUE CALLING Ministries.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ntaganzwa innoce t9 years ago
    ikikigisho ikiza kuko umuntu asobanukiwe mukomereze aho ima na ibahe imigisha





Inyarwanda BACKGROUND