RFL
Kigali

IJAMBO RY'IMANA: Kunyuzwa mu kigeragezo bimarira iki umukiristu?

Yanditswe na: Editor
Taliki:28/07/2014 14:10
1


Ikibazo kinini gihari nuko Abantu b’Imana benshi ntibashaka kugeragezwa ahubwo barashaka kubaho mu mudendezo wuzuye nkaho twageze iyo tujya kandi ntibishoboka, mu gihe cyose tukiri muri iyi si, ibi ntibizashoboka ko tuba mu mudendezo gusa.



Ni ngombwa ko habaho n’igihe cyo kugeragezwa kugira ngo bidukebure tutibwira ko twageze iyo tujya tukirara, bityo uku kugeragezwa kwacu gutume turushaho gukomeza kugira inyota yo gushaka gakondo yo mwijuru aheza twabikiwe n’Uwiteka Imana idukunda.

Ugira ngo ni uko byananiye Imana kutureka tukabaho mu munezero gusa Oya! Ntiyabikora ityo kuko byatuma twebwe abantu yaremye twirara tukibeshya ko twageze iyo tugana , bityo ntitwongere kugira inyota yo gusenga no gushaka Imana, tukumva ko mu isi ari ho heza.

Ariko ijya yemera ikanyuzamo ikabigenza gutyo abantu bayo bakagerageza rwose bakababazwa kugira ngo dukomeze kwibuka ko mu isi atari iwacu kandi ko iyi isi turiho atari iyo kwifuzwa bitume dushishikarira gushaka gakondo yacu yo mu ijuru, kuko burya Imana icyo ihora ishakashaka kuri twe ni ubugingo bwacu kugira ngo buzabane nayo mu ijuru ryayo ryera ahari amahoro n’umunezero by’iteka. Naho ubutunzi bwo mu isi kubuduha biroroshye cyane kuri yo kuko n’abanyabyaha batizera barabugwije kandi batayumvira.

Kenshi na kenshi hari ubwo mu mibereho yawe nk’umukiristu, wireba ukabona ni wowe uhorana ibigeragezo bidashira kandi nyamara uko wisuzumye ugasanga ntacyo umutima wawe ugushinja muri ibyo bihe cyatuma uvuga ko ari ingaruka zikugeraho, ari naho bamwe muri twe twihutira gushaka abadusengera ngo ni imivumo karande yo mu miryango abandi ngo ni abadayimoni babateye bagashaka ko babasengera ngo babohoke, ariko tukibagirwa ko hari ubwo Imana yemera ko ikigeragezo runaka kikugeraho kugira ngo wige umenye uko ukwiye kwitwara muri ibyo bihe nk’umwana wayo ikunda.

Ibi birajyana nuko iyo uri muri ibyo bihe by’ikigeragezo uhura n’inyigisho ziyobya, bamwe mu bigisha bigisha amagambo amwe n’amwe ashingiye ku nyungu zabo bwite, bigisha bavuga ko umukiranutsi w’Imana adashobora kugeragezwa, umukiranutsi w’Imana ntashobora gukena, umukiranutsi w’Imana ntashobora kurwara, umukiranutsi w’Imana ntiyagendesha ibirenge cyangwa gusonza kandi ngo isi n’ibiyuzuye ari ibyayo, umukiranutsi w’Imana ngo imigisha yose iri imbere ye.

Yego simbihakana rwose imigisha y’Imana irahari pe, ariko bakundwa bene Data, ndabibutsa ko iyo migisha tutayihabwa mu kajagari kuko Imana ni Imana izi ubwenge ibona ko nikugomororera iyo migisha yose urahita ugwa ukayibagirwa ikakubura bityo bigatuma yanzura kudahutiraho. Hari aho rero iyo migisha tuvuga tugomba kuyihererwa nta handi ni mu bushake bw’IMANA. 

Muri ubwo bushake bw’Imana rero ntabwo kenshi naho uzasanga ari umudendezo gusa Oya! Aho naho turahageragerezwa, Aho naho turaharwanirizwa, mu bushake bw’Imana hari nubwo dukubitika rwose abantu bakatwibazaho yewe hari n’igihe kigera natwe ubwacu tukibaza ku Mana gushidikanya kukaza tugatangira kuvuga tuti Imana ntihari, Imana ntibaho. Mu byukuri si uko Imana idahari kuko ituretse nk’uko tubyibwira twashira nta n’umwe Satani yarebera izuba.

Bibiliya ijambo ry’Imana itubwira neza ngo “Abo bose bapfuye bacyizera bari batarahabwa ibyasezeranijwe ahubwo babirebaga biri kure cyane bakabyishimira bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukira mu isi, Abavuga batyo baba berekana ko bashaka gakondo. Kuko iyo baza gukumbura aho bavuye baba barabonye uburyo bwo kuhasubira ariko noneho barashaka gakondo yo mwijuru iruta icyo gihugu bavuyemo kuba cyiza, nicyo gituma Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo {Abaheburayo 11.13}.

Icyo nkundira iyi Mana twakurikiye nuko nubwo yakwemera ko ugeragezwa ntishobora kukureka burundu ngo igutere umugongo, ahubwo uko uyegera igenda iguha imbaraga zo kubikomeramo kugeza ubwo ubisohotsemo nk’intwari inesheje.

Ndabarema umutima yuko aho tugana hari ubutunzi bw’agaciro kuruta ubwa hano turi, hari icyubahiro kiruta cyane icyo dushakashaka buri munsi. Umubabaro agahinda ibyago no gusonza ntibizibukwa ukundi. Mureke dukomere mu nzira y’Imana, nubwo bigoye dukomeze tujye imbere hari ingororano ziri imbere ku bizera, renza amaso ibyo ubona urwanire gusingira icyo Kristo yagufatiye aribwo bugingo buhoraho.

Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe.

Hari icyifuzo, igitekerezo, inyunganizi cyangwa ikindi wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: truecalling10@gmail.com

Iri Jambo ry’Imana murigezwaho na TRUE CALLING Ministries International






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • gentille9 years ago
    Aman





Inyarwanda BACKGROUND