RFL
Kigali

IJAMBO RY'IMANA:Kujya impaka birakwiye ku muntu w’Imana? Bibiliya ibivugaho iki?

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:1/03/2015 16:30
3


Mbere yuko tureba icyo Bibiliya ibitubwiraho, ubusanzwe tuzi yuko akenshi impaka zose zihawe intebe zivamo intonganya n’amahane. Iteka ryose abantu babari bisanze bajya impaka iyo umwe adacishije make imbere y’undi, umuriro uraka bikabaviramo amahane. Ibi kugira ngo turusheho kubyumva, mureke wenda twifashishe nk’urugero rumwe ruje



Abantu bakunda kureba umupira w’amaguru ariko badafana ikipe imwe, akenshi mu gihe aba  baganira iyo bagize icyo batumvikanaho ku makipe bari gufana, batangira kujya impaka kuko buri umwe aba ashaka ko ukuri kwe kwumvikana kandi uku kuri kwe kukagenderwaho n’abasigaye bose. Iyo izi mpaka zije ntizihoshwe vuba cyangwa ngo hagire bamwe bigarura baturize imbere ya bagenzi babo, za mpaka zivamo uburakari buturutse ku kutemera kuganzwa, rimwe na rimwe bukabyara intonganya n’imirwano.

Intumwa Pawulo yandikira Timoteyo, yamwingingiye kuguma muri Efeso kugira ngo ahugure abaho kuri bimwe na bimwe yabonaga ko bidakwiye mu bizera, ati: “Ujye ubibutsa ibyo, ubihanangirize imbere y’Imana ko bareka kurwanira amagambo kuko ari nta cyo bimaze, ahubwo bigusha abumva... kandi amagambo y’amanjwe atari ay’Imana uyazibukire kuko abayavuga bazarushaho gushayisha {1 Timoyeyo 2: 14}.

Uko byagenda kose iyo winjiye mu mpaka aho waba uri hose n’ibyo waba urimo byose, izi mpaka iyo zidasojwe vuba ngo zihagarare, byanze bikunze zibyara intonganya n’amahane, kandi aya mahane iyo yamaze kugera muri mwe, wowe wese ubarimo uba watangiye gutakaza agaciro nk’umuntu w’Imana, hanyuma kwa kuba icyitegererezo mu bandi wari utegerejweho nk’umukiristu kikayoyoka. Ibi nibyo Pawulo yakomeje ahugura na Tito aramwihanangiriza ati: “Wiyerekane muri byose nk’icyitegererezo cy’imirimo myiza, kandi mu iyigisha ryawe ugaragaze uko uboneye udapfa gutera waraza, n’ijambo ryawe ribe rizima ritariho umugayo, kugira ngo umuntu uri mu ruhande rw’ababisha bawe amware atabonye ikibi yakuvugaho {Tito 2: 7-8}.

Mu rwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Timoteyo yamubwiye amuhugura cyane ati: “Nyamara ibibazo by’ubupfu n’ibyabaswa ntukabyemere, kuko nawe uzi yuko bibyara amahane” {Timoteyo 2: 23}. Pawulo wari wuje impano y’amagambo y’ubwenge bw’Imana, arongera kandi abibwira na Tito amuhugura ati: “Ariko ibibazo by’ubupfu n’intonganya no kujya impaka, ujye ubizibukira kuko ari ntacyo bimaze kandi ari iby’ubusa (Tito 3: 9).

Mu mpuguro zitandukanye Yesu akiri ku isi yagiye atanga, n’iyi ngingo yayikomojeho asaba abantu b’Imana kwigengesera mu magambo yose asohoka mu kanwa kabo, kuko nta jambo ryavuzwe ritazajya mu rubanza ati: “Kandi ndababwira yuko ijambo ry’imfabusa ryose abantu bavuga bazaribazwa ku munsi w’amateka. Amagambo yawe niyo azagutsindishiriza kandi n’amagambo yawe niyo azagutsindisha (Matayo 12: 36-37).

Mu rwandiko rwa kabiri Pawulo yandikiye Timoteyo yakomeje amubwira uko umuntu w’Imana akwiriye kwitwara aho kujya mu magambo y’impaka. Pawulo ati: “Ariko umugaragu w’Umwami wacu ntakwiriye kuba umunyamahane, ahubwo akwiriye kugira ineza kuri bose, agakunda kwigisha akihangana, agahanisha ubugwaneza abamugisha impaka ngo ahari nibishoboka Imana ibahe kwihana bamenye ukuri bave mu mutego wa Satani wabafatiye gukora ibyo ashaka, maze babone gukora ibyo Imana ishaka” (1 Timoteyo 2: 24-26).

Burya nugenzura neza uzasanga impaka zitava ku bintu binini cyangwa byo hirya kure, kenshi kuko Satani umwanzi wacu azi amayeri menshi akoresha atuma hagati y’abantu hahora kutumvikana n‘imivurungano bo batamenya, ntajya atangirira kure, ahera mu biganiro urimo na bagenzi bawe, n’amagambo y’urwenya muvuga. Iteka ryose iyo ibiganiro murimo ari ibiganiro byuzuye inzenya nyinshi zipfuye, nta kabuza Satani kubyuririraho abateza kutumvikana ni ibintu bimworohera cyane mu buryo mwe mutamenya.

Nshuti Bavandimwe, turi inzandiko zisomwa na bose, dukwiye kwitwararika kugira ngo tubere urugero rwiza buri wese utureba n’utwumva, abo tubana, n’abandi bose twirirwana. Iyi niyo nzira ya hafi yo kubabwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo, biturutse kuko batubonyeho byinshi tudahuriyeho nabo kandi byiza, bityo na bo bifuze kuba nkatwe. Imana ibahe umugisha kandi idushoboze kuba itara rimurikira abandi.

Hari icyo wifuza kutubwira kuri iri Jambo ry’Imana usomye, twandikire kuri Email yacu ariyo: rejoicemini7@gmail.com

Ijambo ry’Imana muritegurirwa na Rejoice Again Ministries

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nibyo9 years ago
    Intumwa Pawulo yari umuhanga pe,yageze ikirenge mu cya Kristo Imana ibahe imigisha ku butumwa bwiza muduhaye
  • jean9 years ago
    nshuti zanjye reka nkuko Ijambo ry'Imana rivuga riti Ibyakayizari mubihe Kayizari n'Imana mubihe Imana, ibi bisobanuyeko imikino ari imikino nyine kandi ko bihora bihindagurika. ariko Ijambo ry'Imana ridahinduka kandi arinako Kuri. nukorere twirinde gutongana ahubwo duhugurane. murakoze.
  • Dom9 years ago
    Murakoze cyane kuri ubu butumwa bwiza.Nakunda kuburana cyane ariko ntazi ko ari bibi ku buryo bari baranyise AVOCAT. Imana izamfashe mbigabanye kuko birakabije.Thanks





Inyarwanda BACKGROUND