RFL
Kigali

Ihuriro ry’abagore bishyize hamwe ryateguye igitaramo cyo kumurika iryo huriro no guhugura abagore bagenzi babo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/11/2017 14:37
0


Nyuma yo kubona inzitizi zitandukanye abagore n’abakobwa bakunze guhura nazo, hateguwe igitaramo kizahuza abagore n’abakobwa bakiga byinshi bitandukanye harimo isuku ku mubiri wabo ndetse no guteka. Ni igitaramo cyateguwe na Gopher International Company Ltd.



Iki gitaramo cyiswe ‘Ladies Conference’ kizabera muri Kigali Serena Hotel ku itariki 16 Ukuboza 2017 cyateguwe na Gopher International Company Ltd. kompanyi nshya mu gihugu cy’u Rwanda izanamurikwa ku mugaragaro kuri uwo munsi. Kwinjira muri ibyo bitaramo ni amafaranga ibihumbi bitanu (5.000 Rwf) akaba azinjirirwaho mu byiciro byombi bizaranga iki gitaramo nta yandi azishyurwa.

Umwe mu bagize iryo huriro, Edith Nibakwe yasobanuye zimwe mu mpamvu bashyizeho iri huriro “Abagore bahura n’inzitizi nyinshi zitandukanye. Ni gake cyane basohoka ngo bahure baganire…Twakoze ibi kugira ngo twubake network hagati y’abagore ubwabo, bahure, bahugurane haba mu guteka ndetse by’umwihariko ku isuku yabo bwite kuko isuku y’umugore n’umukobwa ni ingenzi cyane ko hari indwara nyinshi bakunze guhura nazo kubwo kudasobanukirwa.”

Gopher

Edith Nibakwe umwe mu bagize iri huriro asobanura impamvu bahisemo gukora iki gitaramo

Umuyobozi mukuru wa Gopher International Company Ltd, Cynthia Nininahazwe yadutangarije ko nta nyungu zihariye bateganya muri iki gikorwa ndetse nta n’abafatanyabikorwa bihariye bafite “Mu gutegura iki gitaramo nta nyungu z’amafaranga twari tugamije kuko 5000 Rwf ni make cyane pe! Inyungu zacu ni uko abanyarwandakazi basobanukirwa, bakamenya kwikorera isuku, kwiga kwihangira imirimo, kumenya guteka neza no kwisobanukirwa. Il faut ko umuntu agira connection n’abandi kugira ngou kore business igere kure, hari abazaba baturutse Dar Es Salaam no mu Budage bazatanga Temoignage (ubuhamya) zabo…Kuri ubu nta baterankunga dufite ni Gopher ubwayo yonyine ariko twizeye ko mu mwaka utaha bizakunda.”

Gopher

Cynthia Nininahazwe washinze Gopher International Company Ltd. avugako inyungu bafite ari uko abanyarwandakazi basobanukirwa ibijyanye n'isuku kuruta ibindi

Iki gitaramo gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Isobanukirwe wihindurire amateka’ kizaba ku munsi umwe tariki ya 16 Ukuboza 2017 ariko bibe mu byiciro bibiri bitandukanye: Hari ibizatangira ku isaha ya saa 10h00 kugeza saa 15h00, bizitabirwa n’abagore gusa aho bazateka bakoresheje ibirungo bitandukanye ndetse bakaniga ku isuku y’umugore n’umukobwa. Ibindi bizatangira saa 18h00 aho abantu bose bemerewe kuzabijyamo baba n’abagabo ndetse bakazataramirwa n’abahanzi batandukanye baririmba indirimbo zihimbaza Imana nka: Aline Gahongayire, Liliane Kabaganza n’abandi harimo n’abazava mu bihugu bya kure.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND