RFL
Kigali

Ese ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye rihagaze rite mu banyarwanda ?

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/02/2018 19:18
0


Ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ni kimwe mu bintu byashyizwemo imbaraga nyinshi mu nzego zitandukanye zaba iza leta, imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yegamiye kuri leta n’itegamiye kuri leta. Hakozwe ubukangurambaga ndetse biracyakomeje.



N’ubwo iri hame ryashyizwemo imbaraga, urugendo ruganisha abanyarwanda ku kurisobanukirwa neza ruracyari rurerure. Mu gushaka kumenya uko iri hame ryumviswe, Inyarwanda.com yaganirije bamwe mu baturage batandukanye bo mu mujyi wa Kigali batubwira buri wese uko yumva uburinganire n’ubwuzuzanye.

Umuco n’imyemerere y’amadini bituma bamwe bahera mu rungabangabo…

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rivuguruwe ryo kuwa 13/08/2008 mu ngingo ya mbere, igika cya 10, havuga ko “Twiyemeje guharanira ko haba uburenganzira bungana mu Banyarwanda no hagati y’Abagore n’Abagabo bitabangamiye amahame y'uburinganire n'ubwuzuzanye bwabo mu iterambere ry'Igihugu”. Ibi bigaragaza ko abantu bose bangana imbere y’amategeko. Ni mu gihe kandi iyo umuco n’itegeko bigiye ku munzani, itegeko ari ryo rihabwa agaciro kanini.

Mu kiganiro twagiranye n’umugabo w’imyaka 42, umwe mu bagenzi twasanze muri gare yo mu mujyi rwagati, twamubajije uburyo yumva uburinganire n’ubwuzuzanye asubiza ati: “Buriya rero icyo kintu gisenye ingo cyane muri iyi minsi. Umugore aragira atya akabyuka agasiga uburiri budashashe ngo basigaye bareshya n’umugabo nawe nabusase. Sinzi ukuntu bizakemuka ariko ibi bintu byatumye abagore bicisha abagabo agahinda, kera nta mugabo wahukanaga ariko ubu umugore aragutesha umutwe kandi wibeshye ukamukoraho bahita bagufunga, ubwo rero ugahitamo kumuhunga.”

Twaganiriye kandi n’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wiga mu mashuri yisumbuye, tumubaza uko yumva ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye. “Numva ko bizafasha abagabo kudaheza abagore babo inyuma. Muri iki gihe usanga abantu baratangiye kumva agaciro ko guha umugore umwanya ngo nawe agerageze amahirwe yose. Gusa mu rugo biracyagoranye abagore bagendera ku muco ku buryo n’iyo yahohoterwa atabasha kwitabaza inzego z’umutekano ngo atiha rubanda kuko niko sosiyete yacu ibifata.”

Twasanze itsinda kandi ry’urubyiruko rucuruza ibijyanye n’itumanaho, tuganira kuri iyi ngingo, bahuriza ku kuba uburinganire n’ubwuzuzanye bukiri urugendo rurerure. Umwe mu bakora uyu mwuga, yadutangarije ko ari umugore wubatse ariko ngo ntazi niba uburinganire buvugwa abagabo babwumva. Yagize ati: “Reka nkubwire, abagabo bamwe bafashe ibi bintu nk’agahimano, kuko yumva ashaka kugutwara uko ashaka ariko leta ikaba ibibuza, nk’ubu ukaba wishakishiriza nk’uku kwacu, yarangiza inshingano zose akazikwegekaho ukumva ugiye gusara. Uzi kubana n’umugabo akaba nta kintu na kimwe yinjiza mu rugo kandi akorera amafaranga? Kuko utemeye ngo agupyinagaze, agahitamo kuguhima.”

Mu gihe kandi leta yemera ko mu gihe abashakanye bashobora gutandukana igihe baba babona bidashoboka ko babana, menshi mu madini akorera mu Rwanda ntiyemeranya n’ibijyanye no gutandukana. Ibi bituma bamwe mu bashakanye bahitamo kuba bahohoterwa aho gutandukana n’abo bashakanye.

Ese ni ryari tuvuga ko umuryango urimo uburinganire n’ubwuzuzanye?

Mu muryango, bivugwa ko harimo uburinganire n’ubwuzuzanye igihe umugore n’umugabo bafite uburenganzira bungana kandi bose buzuza inshingano zirebana no guteza imbere umuryango, ibi bikajyana no guha umwana w’umukobwa n’umuhungu amahirwe angana. Kuba abana b’abakobwa cyangwa abagore bashyirirwaho gahunda zitandukanye zo kubateza imbere, bikomoka ku kuba amateka yaragiye abasigaza inyuma ugereranyije na basaza babo, bityo hagashyirwaho gahunda zitandukanye zo gushishikariza abagore kwitinyuka no gukora imirimo inyuranye, ku bana b’abakobwa, gutinyuka imirimo imwe n’imwe ndetse n’amasomo amwe n’amwe yakunzwe kwitwa ay’abagabo.

Ministiri w'uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Nyirasafari Esperance

Ministiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Nyakubahwa Madamu Nyirasafari Esperence, mu ntangiriro z’uyu mwaka tariki 12/01/2018 ubwo yarimo aganira n’abayobozi b’ibitangazamakuru yatangaje ko ibyumvikana buri munsi mu bitangazamakuru bigaragaza ko urugendo rugana ku buringanire n’ubwuzuzanye rukiri rurerure. Yasobanuye ko abantu bagomba kumva ko uburinganire atari uguhangana hagati y’umugabo n’umugore, ko ahubwo ihame ry’uburinganire rishingiye ku kuba abantu bose bangana imbere y’amategeko anibutsa ko muri gahunda ya He for She, perezida wa repubulika Paul Kagame yahize kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Perezida wa repubulika Paul Kagame yahize kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwo benshi bumva ko ari ugufata ku ngufu ndetse no gusambanya abana, nyamara ikintu cyose kitari cyiza wakorera umuntu ushingiye ku gitsina cye, byitwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Ibindi bikiri ingorabahizi usanga ari nko gufatwa ku ngufu hagati y’abashakanye, aho umwe ashobora guhohotera mugenzi we yumva ko ari uburenganzira bwe. Ibi byose ni urugamba buri munyarwanda wese akwiye gusobanukirwa no guharanira ko abantu bose bagira uburenganzira bungana hatitawe ku gitsina, nyamara ntibibe n’impamvu yo guhangana. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND