Muri iyi minsi mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda ntakintu cyavugwaga cyane kurusha Shaddyboo, uyu munyarwandakazi akaba yaramamaye nubundi kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga. uyu muri iyi minsi yaribasiwe bikomeye kubera ibiganiro yagiye aha abanyamakuru mu rurimi rw'icyongereza aho bamushinjaga kukivuga nabi.
Shaddyboo mu minsi ishize yerekeje mu gihugu cya Tanzania aho yari yatumiwe na Diamond mu birori bya 'Biko jibebe challenge' yari yatumiwemo na Diamond byabereye mu mujyi wa Dar Es Salam muri Life Club kuri iki cyumweru tariki 16 Nzeri 2018. Shaddyboo akigera muri Tanzania yakiriwe bikomeye n'ibitangazamakuru binyuranye byo muri iki gihugu aha uyu mukobwa yabazwaga ibibazo binyuranye gusa we akabisubiza mu cyongereza gike azi.
Amashusho yagiye hanze agaragaza uyu mukobwa aganira n'itangazamakuru ryo muri Tanzania gusa akagenda akora amakosa y'imivugire muri uru rurimi we ahamya ko atarirwo azi cyane ko we mu buzima busanzwe avuga ko asanzwe akoresha ururimi rw'igifaransa. amagambo menshi arimo nayamukomerekeje yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, ari naho Shaddyboo yahereye asubiza abamwibasiye bose abibutsa ko igiti cyeraho imbuto aricyo giterwa amabuye.
Shaddyboo yibukije abamuhaye inkwenene ko igiti keraho imbuto aricyo giterwa amabuye
Uyu mukobwa wababajwe n'ibyo abantu banyuranye bagiye bamuvugaho yabageneye ubutumwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram maze Shaddybo abibutsa ko mubyukuri we ariwe wavuzwe kuko hari ibo akora atangaza ko iyo ataza kuba akora ntawari kumuvuga, aha akaba yagize ati" Igiti cyeraho imbuto nicyo giterwa amabuye, ndi umunyarwandakazi kandi nishimira kuba we ubu n'iteka ryose, twaribohoye..."
TANGA IGITECYEREZO