RFL
Kigali

"Igiti cyeraho imbuto ni cyo bateraho amabuye" Ijambo rikomeye Shaddyboo yabwiye abari bamwibasiye

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:19/09/2018 13:47
6


Muri iyi minsi mu Rwanda ku mbuga nkoranyambaga za hano mu Rwanda ntakintu cyavugwaga cyane kurusha Shaddyboo, uyu munyarwandakazi akaba yaramamaye nubundi kubera gukoresha imbuga nkoranyambaga. uyu muri iyi minsi yaribasiwe bikomeye kubera ibiganiro yagiye aha abanyamakuru mu rurimi rw'icyongereza aho bamushinjaga kukivuga nabi.



Shaddyboo mu minsi ishize yerekeje mu gihugu cya Tanzania  aho yari yatumiwe na Diamond mu birori bya 'Biko jibebe challenge' yari yatumiwemo na Diamond byabereye mu mujyi wa Dar Es Salam muri Life Club kuri iki cyumweru tariki 16 Nzeri 2018. Shaddyboo akigera muri Tanzania yakiriwe bikomeye n'ibitangazamakuru binyuranye byo muri iki gihugu aha uyu mukobwa yabazwaga ibibazo binyuranye gusa we akabisubiza mu cyongereza gike azi.

Amashusho yagiye hanze agaragaza uyu mukobwa aganira n'itangazamakuru ryo muri Tanzania gusa akagenda akora amakosa y'imivugire muri uru rurimi we ahamya ko atarirwo azi cyane ko we mu buzima busanzwe avuga ko asanzwe akoresha ururimi rw'igifaransa. amagambo menshi arimo nayamukomerekeje yari amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, ari naho Shaddyboo yahereye asubiza abamwibasiye  bose abibutsa ko igiti cyeraho imbuto aricyo giterwa amabuye.

shaddyboo

Shaddyboo yibukije abamuhaye inkwenene ko igiti keraho imbuto aricyo giterwa amabuye

Uyu mukobwa wababajwe n'ibyo abantu banyuranye bagiye bamuvugaho yabageneye ubutumwa abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram maze Shaddybo abibutsa ko mubyukuri we ariwe wavuzwe kuko hari ibo akora atangaza ko iyo ataza kuba akora ntawari kumuvuga, aha akaba yagize ati" Igiti cyeraho imbuto nicyo giterwa amabuye, ndi umunyarwandakazi kandi nishimira kuba we ubu n'iteka ryose, twaribohoye..."






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kat5 years ago
    Nonese kuba ikirara niko kwibohora selon toi? mbega! Iyubahe ahubwo ibyo ukora byose jya umenyako uri umugore wabyaye. Amaraso ya Yesu kristo niyo azakubohora kuko uraboshye yewe uranahambiriye ndetse uranadoze.
  • ORIVA5 years ago
    ARIKWIHENURASE NTAZIKO ARITWE TUMUGEJEJE HARIYA
  • Aime5 years ago
    Icyonkundira abanyarwanda aho kwemera ngobagukosore wumvako bavuze nabi mwagiye mureka tugaca umuco winarijye ra kuki utakivuze neza ra hhhhh narumiwe
  • Mattgme5 years ago
    Shaddyboo baramusebya bamuziza ubwiza bwe nigikundiro Kandi Azahora nubundi ariko ari let them talk@Shaddyboo
  • Ingwe5 years ago
    Buriya se Yera izihe mbuto ra?
  • David5 years ago
    Erega ibibazo by'uburezi mu Rwanda ni ingutu. Ndanashidikqnya ko igifaransa yakibasha. Akenshi umunyarwanda uri ku rwego rwiza mu gifaransa n'icyongereza aba agerageza. Tout simplement uyu mukobwa QI ye iri hasi. Urugero: None se asubiza ibya odeur ya océan siyari yabajijwe mu Kinyarwanda??? Ni umuswa c'est tout. Mumbabarire mbuze irindi jambo nkoresha ryiyubashye.. Azishyure yige neza cg abe umustar wa Kigali gusa.





Inyarwanda BACKGROUND