RFL
Kigali

Igiterane "Urubyiruko mugihe cy'ububyutse" kigiye kuba ku nshuro ya gatandatu

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/07/2014 22:57
1


“Urubyiruko mugihe cy’ububyutse”, ni igiterane gitegurwa n’urubyiruko rwa Healing Center i Remera inyuma ya Gare. Iki giterane gikunze kwiganzamo ibara rya Orange rifite ubusobanuro bw’umuriro nkuko twabitangarijwe na Damien Gato umwe mu bari gutegura iki giterane.



Iyi ikaba ari inshuro yacyo ya gatandatu, aho ku nshuro ya mbere cyafunguwe ku mugaragaro n’abakozi b’Imana baturutse hano iwacu ndetse no hanze yahoo harimo Apostle Paul Gitwaza na Apostle Masasu Joshua mu mwaka 2009. Iki giterane cyagiye kiganzamo abakozi b’Imana baturuka mu bihugu bitandukanye aho twavugamo igihugu cy’u Burundi, Uganda, Kenya, South Africa, Nigeria ndetse na America. Pastor Andrew Mutana, Umukozi w’imana uturuka muri Kenya nawe yahabaye kunshuro yacyo ya mbere, ndetse na Amb.Toye uturuka muri Nigeria, Pastor Micheal Muwanguzi, Pastor Kairu Richard guturuka muri Uganda, Apostle Sammy Musepa guturuka muri South Africa ndetse nabandi benshi. Abahanzi nka Dudu Niyukuri ukunzwe cyane mu gihugu cy’u Burundi ndetse no mu Rwanda nawe ntiyahatanzwe mu biterane bibiri biheruka. Iki gitaramo kizatangira ku cyumweru tariki ya 27/07/2014 kirangire ku cyumweru 2/08/2014.                                                         

Damien Gato yakomeje adutangariza ko buri mwaka igiterane kigira insanganyamatsiko yacyo, uyu mwaka rero gifite insanganyamatsiko igira iti “Guhitamo uwo tugomba gukorera”. Iboneka muri bibiriya mu gitabo cya Joshua24:15, bivuga mu magambo y’icyongereza ngo “Choosing whom to serve”, abo hazaba hari abakozi b’Imana baturuka mu Rwanda ndetse no hanze yaryo, abahanzi nka The Redemption Voice kuva Burundi, ndetse n’abandi benshi bo mu Rwanda. Apostle Sammy Musepa guturuka muri South Africa azaba ahari, Pastor Emmanuel Ntayomba guturuka muri Healing Center church ndetse na Pastor Poda. “Urubyiruko mwese muratumiwe duhitamo uwo dukorera muri iyi minsi yanyuma” amagambo ya Tom Gakumba umwe mubari gutegura iki giterane yatubwiye.

Patrick Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • joshua M9 years ago
    Muze Mwifatanye Natwe Imana Ya Israel Irabaha Umugisha Mwinshi. May God Richly Bess U As U Come To Attend This Conference.





Inyarwanda BACKGROUND