Nyuma y’uko umujyi wa Rusizi ugizwe umujyi wa 2 wunganira umujyi wa Kigali , hatangijwe gahunda yiswe “UMUJYI WANJYE “.
Abaturage ntibarasobanukirwa icyo ubutaka bwabo buzakorerwamo, icyakora bamwe bakaba bakigaragaza impungenge zo kuba bazimurwa bakavanwa mu mujyi mu gihe ntabushobozi bwo kubaka inyubako zikenewe. Bamwe mu baganiriye na Inyarwanda.com batubwiye ko hari ibikorwa byagiye bidindizwa n’uko babuze uburyo bwo kubaka ndetse ngo hari n'aho babwiwe imihanda ariko ubu bakaba batarayibona
Nteziryayo Theogene utuye mu mu kagali ka Cyangugu ahitwa i Murangi yagize ati:”Imihanda twabwiwe hashize imyaka 4, gusa nta n'igisubizo tubona kandi inzu zacu zari zarashyizweho ibimenyetso ko zizakurwamo none ubu ntituzi niba tuzimurwa cyangwa tuzubaka izindi”
Undi muturage utuye mu murenge wa Gihundwe mu kagali ka Kamatita Sebahutu Theogene ati :”Icyakora natwe twabujijwe kubaka n'ibiti ariko ubu imyaka ibaye ine tubujijwe kubaka gusa mudusobanurire uko twaba muri uyu mujyi badufashe natwe dufite ubushobozi buke .”
Kankindi Leoncie ni umuyobozi w’akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yavuze ko nta muturage uzamburwa uburenganzira ku butaka bwe kandi ntawe utemerewe kuba muri uyu mujyi Ati:”Ntamuntu utemerewe kuba mu mujyi kandi igishushanyo kigiye gukorwa imyaka 2 uyu mujyi muwitege gusa byose ni kubufatanye n ‘abaturage, ikindi abo baturage bazasubizwa ibibazo byabo kuko iki gishushanyo nicya mbere ya 2015.”
Kankindi Leoncie umuyobozi w'akarere ka Rusizi wungirije w'ubukungu
Uyu mujyi wa Rusizi wakoreshaga igishushanyo mbonera cyakozwe mu mwaka wa 2014 gusa hakaba hagiye kuvugururwa igishya kigiye gutangira gukorwa mu gihe kingana n’amezi 18 mu kuvugurura uyu mujyi wa Rusizi ku bufatanye na SURBAN JURONG ari nayo igiye gukora iki gishunyo mbonera gishya cy’umujyi wa Rusizi nk’umujyi wa 2 wunganira Umujyi wa Kigali.
Abaturage bari baje ku bwinshi kumva uko umujyi wabo uzaba umeze
TANGA IGITECYEREZO