RFL
Kigali

Igishishwa cy'umuneke, igisubizo ku bazahajwe n’ibiheri byo mu maso

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:24/07/2018 13:32
0


Ubusanzwe hari uburyo bwinshi butandukanye wagiye wumva bwabasha kugukiza ibiheri byo mu maso ariko uko wagiye ubugerageza byanze gukira ndetse hari n’abo bitera izindi ngaruka batari biteze, uyu munsi rero tugufitiye inkuru nziza niba warazahajwe n’ibiheri byo mu maso.



Aha uribaza uti ese ni iki gishobora kunkiza ibi biheri?

Igisubizo rero nta kindi ni igishishwa cy’umuneke, abantu batakaza akayabo k’amafaranga yabo bajya kwivuza ibiheri ariko bikanga bikaguma ku mubiri wabo, ukimara gusoma iyi nkuru rero gerageza kwisiga igishishwa cy’umuneke ahari ibiheri maze urebe impinduka.

Impamvu y’ibyo byose nuko igishishwa cy’umuneke cyifitemo Zinc ifasha mu kurwanya ibiheri byo mu maso na vitamine B6 ikomoka kuri vitamin B isanzwe izwiho kuba ifite ubushobozi bwo gufasha uruhu gusa neza.

Niba ushaka ko uruhu rwawe rwo mu maso rusa neza, rudafite ibiheri ndetse rucyeye rwose, gerageza ibi bikurikira wifashishije igishishwa cy’umuneke:

Banza ukarabe mu maso n’amazi akonje ubundi ureke humuke neza. Fata igishishwa cy’umuneke ugikatemo uduce twinshi, ukubishe imbere hacyo ku mubiri wawe iminota 10.

Nubona icyo gishishwa gishaje ukijugunye ufate ikindi ukomeze ukube mu maso ahari ibiheri muri ya minota. Ube uretse gukaraba mu maso kugeza igihe intungamubiri zinjira neza. Ubundi ubikore inshuro 2 cyangwa eshatu ku munsi.

Dore ubundi buryo:

Fata igishishwa cy’umuneke ugisye kimere nk’umutsima. Uvangemo umutobe w’indimu uhagije. Ubundi ufate agatambaro keza usigishe ahari ibiheri ubireke bise nk’ibifataho. Ubikore inshuro ebyiri gusa mu cyumweru uzahita ubona impinduka mu maso hawe.

Src: amelioretasante.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND