RFL
Kigali

Igihaza, umuti ukomeye w’indwara y’imitsi n’umutima

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/01/2018 19:53
0


Bitewe n’uko abantu bakunze kugifata nk’ibiryo by’abatagira shinge na rugero ntigikunze kuribwa ariko burya ngo uretse kuba ikiribwa cyiza cyane ngo ni umuti w’imitsi n’umutima.



Igihaza ni kimwe mu biribwa biri mu bwoko bw’imbuto ziribwa ariko zabanje gutekwa kikaba kifitemo intungamubiri zitandukanyezirimo vitamine ndetse n’ imyunyungugu myinshi.

Bimwe mu byo kifitemo harimo kilokalori 26 muri garama 100, ibinyabisukari bingana na 5%, inyubakamubiri 2%, ibivumbikisho(lipids) 2%.ikindi kandi muri cyo ntihashobora kugaragaramo icyitwa cholesterole habe na mba.

Ikindi gitangaje ku gihaza nuko mu miterere yacyo cyangwa uko ukibona kuriya cyose kiraribwa yaba ibibabi byacyo, imbuto zacyo nta na kimwe kijugunywa ikindi nuko umuntu ashobora kukirya cyonyine kandi agahaga rwose.

Dore indi mimaro y’igihaza ku buzima bw’uwakiriye

Igihaza kifitemo ubushobozi buhambaye bwo: Gufasha mu kuvura indwara nyinshi mu maraso (Diabetes) kuko izi nzuzi zifite ubushobozi bwo kuringaniza isukari mu mubiri ndetse no kugabanya intimba (stress). Gufasha mu kurinda kanseri yo mu muhogo (oral cavity cancer) kuko gifite Vitamini A ihagije bituma kigira ubushobozi bwo kurinda iyi kanseri.

Gufasha mukugabanya ibiro kubera ko gifite kilokalori ziri ku rugero rwo hasi cyane, amazi menshi ndetse n’ ibikatsi(Fibers). Gufasha mu gufata neza umutima n’ umwijima kuko izi nzuzi ziba mu gihaza zifasha inyama zo munda kuko zikungahaye ku bikatsi.

Gufasha umutima gukora neza hifashishijwe umunyungugu witwa Magnesium dusanga muri iki kiribwa ubusanzwe ugira uruhare runini mukugabanya ibibazo bijyanye n’ indwara z’umutima. Gufasha mu kongerera umubiri ubudahangarwa (immunity) hifashishijwe zinc ndetse na vitamini A iki kiribwa gifite, iyi zinke (zinc) iboneka mu gihaza ifasha mu gukora uturemangingofatizo (cellules) tw’umubiri ndetse ikanafasha mu gusinzira, kumva uburyohe ndetse n’impumpuro.

Src: santé par les aliments page 104






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND