RFL
Kigali

Igiceri cya Bitcoin cyongeye kuzamuka ku ruhando rw’isoko mpuzamahanga

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:16/05/2018 7:46
1


Kuva mu kwezi kwa 2 uyu mwaka ,iki giceri cyari cyamanutse kigera ku gaciro k’amadolari 6500, kivuye ku madolari 16349 mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka wa 2018.Impuguke mu bukungu zatangaje ko kuri ubu iki giceri cyongeye kuzamuka ku kigero cyo hejuru ,mu masaha 24 ashize iki giceri kimaze kuzamuka ku kigero cya 5 %.



Bitcoin ni igiceri gikoreshwa kuri internet gusa kuko udashobora kukibona nk'uko ubona ibindi biceri dusanzwe tuzi hano mu Rwanda. Bitcoin ni igiceri kiba gifite agaciro aho ariho hose ku isi ushobora gukoresha ugura ibintu runaka udakoresheje aya mafaranga dusanzwe tubona. Kugura igiceri cya Bitcoin ntacyo bisaba kidasanzwe usibye kuba wifite ku mufuka, uwo waba uriwe wese naho waba uri hose.

Igiceri Bitcoin uko bukeye n’uko bwije kigenda kizamura agaciro kacyo. Kuri ubu Bitcoin iri kugura amadolari ibihumbi 10 ($10,000 ),ni amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 9. Ni nyuma y’aho mu ntangiriro z’uyu mwaka iki giceri cyamanutse cyane mu mateka yacyo kigera ku madolari igihumbi, nyamara cyigeze kugera ku gaciro  k’amadolari y’Amerika hafi ibihumbi 20 (19,870.62) mu mpera z’umwaka ushize.

Michael Jackson,impuguke mu bukungu yabwiye ikinyamakuru The independent cy’abongereza ko uyu mwaka wa 2018  iki giceri kizazamura agaciro ku kigero kiri hejuru ku buryo bishoboka ko Bitcoin ishobora kuzagura miliyoni 5.6 z’amadolari y’Amerika mu mwaka wa 2021.

Ni mpamvu ki zituma igiciro cy’igiceri cya Bitcoin gihindagurika?

Iki giceri ntigifatika: Ni igiceri gikoresha ikoranabuhanga rya internet, bituma kitabikika bisaba kugikoresha vuba ukikigura, kuko gishobora gutakaza agaciro isaha n’isaha,ukabura abakugurira. Ibihugu byinshi byakumiriye,binashyiraho amabwiriza abuza ikoreshwa ry’iki giceri: Mu bihugu nka Koreya ya ruguru biragoye kugura cyangwa kugurisha iki giceri.

Abatekamitwe bakomeza kwiyongera, uko ibyaha byo kuri internet nabyo bigenda byiyongera. Mu mwaka wa 2014,isosiyete y’abayapani Mt. Gox icuruza ibiceri bya Bitcoin yinjiriwe n’abatekamutwe (hackers),ihomba miliyoni 450 z’amadolari y’Amerika zari zihwanye n’ibiceri 850,000 bya Bitcoin. Mu minsi ishize indi sosiyete yitwa stellar Lumen yahombye miliyoni 400,000 z’amadolari y’Amerika.

Satoshi wavumbuye Bitcoin

Ese ni Gute natunga icyo giceri cya Bitcoin?

Kugeza ubu hari uburyo bwinshi bwo gutunga Bitcoin, ukajya uyikoresha mu mirimo yawe ya buri munsi nk'amafranga y’amanyarwanda cyangwa ama dollar. Kugira ngo utangire gutunga bitcoin mbere na mbere ugomba kuba ufite icyo bita “Bitcoin wallet address” iyi wallet address ni konti ya Banki imwe mu ma Banki ya Bitcoin kuri internet. Ikindi ukora ni ugushaka uburyo ya konti yawe watangira gushyiraho Bitcoins. 

Izi bitcoins ushobora kuzibona uziguze ku wundi muntu uzifite kuri konti ye. Ukamuha cash mu ntoki nawe akaguha bitcoins kuri ya konti wamaze gufunguza. Hanyuma ugasigara ucunganwa n'uko agaciro kayo kazamuka maze ukazigurisha nawe cyangwa se ukazishora mu bikorwa bitandukanye kuri internet mu ma kompanyi menshi bakajya bakungukira buri munsi. Igiceri cya Bitcoin ni cyo gifite agaciro kurusha ibindi biceri ku isi, kiha umurongo nta Banki nkuru ikigenga, cyavumbuwe n’umuyapani satoshi Nakamoto mu mwaka wa 2009.           

source:The independant






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • prof.D2 years ago
    I', M PROFESSIONAL IN BITCOIN I CAN HELP YOU WHATEVER YOU WANT CALL ME OR WHATSAPP +250789099722





Inyarwanda BACKGROUND