RFL
Kigali

Icyo uri bubone bwa mbere muri iki gishushanyo kirakwereka zimwe mu ndangagaciro ufite

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:22/08/2018 13:35
1


Ukimara kwitegereza uru ruhurirane rw’ibishushanyo, ubonye iki bwa mbere? Icyo ubonye mbere kirakugaragariza uwo uri we na zimwe mu ndangagaciro zawe.



 

Niba ubanje kubona igitabo kibumbuye: Mu buzima busanzwe uri umunyabwenge kandi fite benshi bakwigiraho zimwe mu ndngagaciro ufite, mu buzima busanzwe ukunda guhugura bagenzi bawe

Niba ubanje kubona ururabo: Ufite urukundo rwo gutanga kandi ukunda kureba ibintu bishimishije birimo ibidukikije,ukunda gushimisha no gusetsa abo muri kumwe

Wabanje kubona ibipirizo: Ugira icyizere gihambaye, kwizera kwawe kuri hejuru cyane ibintu bituma uterurira ibintu icyarimwe wibwira ko uzabigereza aho ushaka kugera rimwe kubera kwa kwizera kuri hejuru ugira

Wabanje kubona umutima: Umutima mwiza ufite, ukugira umuntu w’agatangaza, ugira ubwitonzi n’ubushishozi mu byo ukora, imbabazi ziba hafi muri wowe, akabayeho kose kadashimishije wihutira gusaba imbabazi.

Niba wabanje kubona intare: Uri umunyambaraga zitangaje n’ikimenyimenyi intege nke zawe zigaragarira mu mbaraga ugira, uhorana icyizere muri wowe ndetse unyuzwe n’uko uri.

Niba wabanje kubona cravate (karovati): Urangwa n’ikinyabupfura mu byo ukora byose, urinda isezerano wahaye abantu kugeza risohoye, mu mirimo yawe ya buri munsi gutsinda nibyo biza ku mwanya wa mbere uhora wifuza gutsinda kabone n’iyo byaba bigoye uhora wifuza gutsinda.

 Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 5 years ago
    Mbonye umukobwa uteye neza bya kinyarwanda#igisabo





Inyarwanda BACKGROUND