Ukimara kwitegereza uru ruhurirane rw’ibishushanyo, ubonye iki bwa mbere? Icyo ubonye mbere kirakugaragariza uwo uri we na zimwe mu ndangagaciro zawe.
Niba ubanje kubona igitabo kibumbuye: Mu buzima busanzwe uri umunyabwenge kandi fite benshi bakwigiraho zimwe mu ndngagaciro ufite, mu buzima busanzwe ukunda guhugura bagenzi bawe
Niba ubanje kubona ururabo: Ufite urukundo rwo gutanga kandi ukunda kureba ibintu bishimishije birimo ibidukikije,ukunda gushimisha no gusetsa abo muri kumwe
Wabanje kubona ibipirizo: Ugira icyizere gihambaye, kwizera kwawe kuri hejuru cyane ibintu bituma uterurira ibintu icyarimwe wibwira ko uzabigereza aho ushaka kugera rimwe kubera kwa kwizera kuri hejuru ugira
Wabanje kubona umutima: Umutima mwiza ufite, ukugira umuntu w’agatangaza, ugira ubwitonzi n’ubushishozi mu byo ukora, imbabazi ziba hafi muri wowe, akabayeho kose kadashimishije wihutira gusaba imbabazi.
Niba wabanje kubona intare: Uri umunyambaraga zitangaje n’ikimenyimenyi intege nke zawe zigaragarira mu mbaraga ugira, uhorana icyizere muri wowe ndetse unyuzwe n’uko uri.
Niba wabanje kubona cravate (karovati): Urangwa n’ikinyabupfura mu byo ukora byose, urinda isezerano wahaye abantu kugeza risohoye, mu mirimo yawe ya buri munsi gutsinda nibyo biza ku mwanya wa mbere uhora wifuza gutsinda kabone n’iyo byaba bigoye uhora wifuza gutsinda.
Src: santeplusmag.com
TANGA IGITECYEREZO