RFL
Kigali

UBUHAMYA:Icyo kuryamana n’abagabo bubatse byanyigishije

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:17/04/2018 14:24
0


Mu buhamya bwe ,umugore w’umwongerezakazi Karin Jones w’imyaka 49,yemeza ko bikwiye ko abagabo babwira abagore babo ukuri ko babaca inyuma uko bahagaritse kugirana imibonano mpuzabitsina.



Nyuma yo gutandukana n’umugabo bari bamaranye imyaka 23, Karin Jones yifuzaga kugirana umubano n’abagabo ushingiye ku mibonano mpuzabitsina aho gushingira ku rukundo. Ibi byatumye Karin Jones afata umwanzuro wo kwifashisha imbuga nkoranyambaga zikamuhuza n’abagabo batandukanye barimo n’abafite abagore bashakanye bamaranye imyaka myinshi n’amatsiko menshi yo kumenya impamvu abagabo bafite abagabo bafite abagore bamusaba kuryamana nabo, Karin Jones; yifashishaga uburyo bwo kubabaza ibibazo bitandukanye uko yagendaga abana n’aba bagabo umunsi ku munsi.

Ese ibyo bibazo byabaga byubatse bite ?

Karin Jones yemeza ko yifuzaga kumenya impamvu nyamukuru ishobora gutuma umugabo aca inyuma umugore ariko kandi akaba adashaka gutandukana nawe. Karin Jones yabanza kwiga cyane umugabo bagiye kugirana umubano kugira ngo amenye neza ko nta gahunda bafite yo gutandukana n’abagore babo cyangwa nta yindi mpamvu yihishe inyuma.

Iki ni ikibazo buri wese yibaza, ese gishobora kubonerwa igisubizo ?

Reka twifashishe ubuhamya bw’uyu mugore waryamanye n’abagabo benshi bubatse ingo.“Benshi mu bagabo bashatse twaryamanye babaga batagikorana imibonano mpuzabitsina n’abagore babo” Karin Jones

Impamvu zatumaga aba bagabo bareka kuryamana n’abagore babo ziratandukanye, abagore babo bamwe babaga baramugaye ,ariko abenshi babaga bakuze mu myaka nk’uko Karin Jones abigaragaza mu buhamya bwe.

Sheryl Kingsberg, umwarimu muri kaminuza ya Cleveland, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni umuganga mu buzima bw’imyorororkere avuga ko hari imyaka umugore ageramo agatakaza ubushake bw’imibonano mpuzamibitsina mu gihe nyamara ku mugabo bidakunze kumubaho, akenshi ni mu gihe cya nyuma yo gucura k’umugore. Uyu muganga akomeza avuga ko umugore wageze muyi iyi myaka yo gucura , atangira kubura ubushake bwo gukora imibnano mpuzabitsina, yanayikora akabura ububobere, ibimutera ububabare mu gihe cyayo.

Mu nkuru yanditswe n’ikinyamakuru the newyork times, Karin Jones mu buhamya bwe agaruka yemeza ko iyo umugore ageze muri ibi bihe, abagabo benshi bahitamo gushaka abo bakorana imibonanao mpuzabitsina ku ruhande, ariko nanone kuko baba baramaze kubakana ubuzima ndetse banabakunda n’imiryango yabo, bahitamo kugira ibanga uwo mubano wo ku ruhande.

Karin Jones, avuga ko yabajije abagabo benshi baryamanye impamvu batabwiza ukuri abagore babo ariko bakamubera ibamba. Nta mugabo n’umwe waryamanye na Karin Jones wigeze amwemerera ko yabwiza umugore we ukuri ko amuca inyuma , nubwo aba agiye gushaka icyo aba adashobora kumuha (imibonano mpuzabitsina).

Ese nkawe wishyize mu mwanya w’abagore wahitamo kubwizwa ukuri, bikakubabaza ? cyangwa wahishwa ukuri ko ucibwa inyuma, ugakomeza kwiberaho mu buryohe bw’urukundo ? Igisubizo gikwiye kuva hagati y’impande zombi bakaganira ku mpamvu batagihuzwa n’imibonanano mpuzabitsina bagashaka icyo bakemuza icyo kibazo.

Kubana bitarimo urukundo

Source :The newyork times






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND