RFL
Kigali

Ibyo kurya byagufasha guca ukubiri n’uburwayi bw’umwijima

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:9/07/2018 11:31
0


Kwiyogera kw’ibinure mu mwijima bituma wangirika ku buryo bukomeye kandi umuntu ntapfe guhita abona ko afite ikibazo ahubwo bikazagaragara nyuma y’igihe indwara yararengeranye cyane bityo no gukira ntibibe bicyoroshye.



Kwiyongera kw’indwara y’umwijima rero gushobora guterwa n’ibintu byinshi bitandukanye birimo kunywa inzoga ari nazo ntandaro ya Hepatite, kugira umubyibuho ukabije, diabete, umuvuduko w’amaraso ukabije n’ibindi.

Gusa nanone hari indwara y’umwijima idaterwa no gufata ibinyobwa birimo alcool kandi abahanga mu by’ubuzima bavuga ko izahaza cyane kuko ituma umwijima wuzuraho ibinure ntubashe gukora akazi kawo neza bigatuma nyirawo azahara ku buryo bukomeye.

Dore rero bimwe mu byo kurya wafata bikarinda umwijima wawe kuzahazwa n’ibinure

Tangawizi: Imizi ya tangawizi burya ikize kuri fibre zifasha igogora kugenda neza zikanakura uburozi mu mubiri w’umuntu bityo zikanarinda za infections zitandukanye kwijira.

Ahangaha rero ushobora gukatira ya tangawizi mu cyayi ugiye kunywa cyangwa se ukayikatira mu byo kurya bisanzwe ndetse no muri salade. Gusa nanone ku bantu batwite, abafite ikibazo mu maraso n’abarwaye diabete, ntibyemewe na gato kurya tangawizi kuko ishobora kubatera ibindi bibazo.

Indimu: Indimu nayo ifasha cyane mu gusukura umubiri ndetse no kugabanya ibinure mu mubiri w’umuntu bitewe na vitamin C iyibonekamo, ikize kandi kuri naringinine ifasha mu gusukura umwijima bihagije. Ariko nanone abahanga bavuga ko abarwayi b’igifu badakwiye gufata indimu kuko irushaho kwangiza igifu ku buryo bukomeye.

Betterave: Betteraves zifasha umwijima gukora akazi kawo neza kandi zikagabanya ibinure mu mwijima bigatuma ubasha gukora neza.

 Ibijumba: Bitewe nuko bikize kuri carotene, magnesium, fer, vitamin B6, C na D, bifasha cyane mu gusukura umwijima ndetse ngo ni byiza cyane ku bamaze kurwara indwara ya Hepatite. Niba usanzwe ufite ikibazo cy’umwijima, gerageza kwihata bimwe muri ibi biribwa maze uce ukubiri n’ububabare wajyaga uhura nabwo.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND