RFL
Kigali

Ibyiza byo kunywa amazi mu gitondo ukibyuka

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:19/07/2018 10:42
2


Ubusanzwe tuzi neza ko amazi agize 65% by’umubiri wacu’ aya mazi rero atabonetse mu mubiri nta rugingo na rumwe rwakora neza, bishatse kuvuga ko ari byiza cyane kunywa amazi menshi kugira ngo umubiri ubashe gukora neza.



Gusa nanone hari ikindi kintu abantu batari bazi kandi cy’ingenzi ku buzima bwacu. Iyo umuntu aryamye nijoro, umubiri utakaza amazi menshi cyane kandi y’ingenzi ndetse n’imyanda ikarushaho kwiyongera mu mubiri wacu ni byiza rero kubyuka mu gitondo umuntu ashaka uko yagarura amazi yatakaje ndetse akavana n’imyanda mu mubiri.

Icyo usabwa gukora rero nta kindi ni ukunywa ikirahuri cy’amazi ukibyuka kuko bifasha umubiri kugubwa neza cyane. Reka turebere hamwe bimwe mu byo amazi ya mu gitondo akora mu mubiri w'umuntu:

Bigabanya acide mu gifu: Acide iba nyinshi mu gifu kubera ko hari ibyo kurya umuntu aba yafashe byiganjemo ya acide n’ubundi, abahanga mu by’ubuzima rero bavuga ko kunywa ikirahuri cy’amazi ukibyuka bifasha mu kugabanya ya acide yo mu gifu.

Birinda kugugarara munda: Kugugarara ni kimwe mu bibazo abantu bakunze guhura nacyo bitewe no kubura amazi mu mubiri ndetse no gukora nabi kw’igifu, abahanga rero bavuga ko kunywa igikombe cy’amazi ukibyuka bifasha kurinda kugugarara munda, umuntu akabasha kwituma neza ndetse n’igogora rikagenda neza.

Bifasha kugabanya ibiro: Kunywa amazi buri gitondo mbere y’uko ufata ifunguro rya mu gitondo bifasha kugabanya ingano y’ibyo uri bufate mu gitondo bityo bikanagufasha kutiyongera ibiro bya hato na hato.

Bituma uruhu rwo mu maso rusa neza: Nubwo ushobora gukoresha ibya mirenge ngo urashaka ubwiza bwo mu maso cyangwa se ukanabushakira mu kwisiga cyane ngo urebe ko mu maso hawe hacya ntabwo bizaguhira nk'uko ushobora kujya winywera amazi buri gitondo ukimara kubyuka.

Birinda kurwara impyiko: Amazi ni ingenzi cyane ku mpyiko z'umuntu kuko azifasha kuyungurura imwe mu myanda iba iri mu mubiri w'umuntu biciye mu nkari, niyo mpamvu rero ukwiriye kujya unywa amazi angana na litilo imwe n’igice cyangwa 2 buri munsi kugira ngo ufashe impyiko gukora akazi kazo.

Src: santeplusmag.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • claude4 years ago
    ko numva amazi ari umuti!!
  • Cedric3 years ago
    Ndumva ari poa





Inyarwanda BACKGROUND