RFL
Kigali

Ibyerekeye Asomusiyo n’imvura igwa kuri uyu munsi mukuru ifatwa na benshi nk’umugisha wa Bikira Mariya

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:14/08/2017 18:02
3


Assomption ni umunsi mukuru wizihizwa na Kiliziya Gatolika ku isi hose ku itariki 15 Kanama. Iyi ni itariki yo hagati na hagati mu mpeshyi ariko akenshi kuri uyu munsi hagwa imvura, benshi mu bagendera ku myemerere ya Kiliziya gatolika bizera ko ari umugisha wa kibyeyi Bikira Mariya aba atanze.



Mu gushaka gusobanukirwa neza iby’iyi mvura, twagerageje mbere na mbere kureba niba iyi mvura igwa no mu bindi bihugu bitandukanye by’isi, cyane ko uyu munsi wizihizwa ku isi hose. Twifashishije imbuga zitandukanye z’iteganyagihe dusanga itariki 15 Kanama ari umunsi wagiye urangwa n’ihindagurika mu bice bitandukanye by’isi, bivuze ko hamwe wasangaga imvura yahageze ahandi itahageze.

Twaganiriye na bamwe mu bakristu gatolika, bemeza ko imvura yo kuri Asomusiyo ari umugisha ukomeye kuko iba iguye mu gihe cy’impeshyi. Umwe yagize ati:

Iriya mvura ni umugisha wa Bikira Mariya. Kuki se itagwa ku itariki 10 cyangwa 16? Njyewe nizera ko Bikira Mariya aba ari kugaragaza ko ari hagati mu bana be, n’ubwo yasubiye mu ijuru ahora adusabira kuri Yezu. Gusa nk’uko Imana yumva gusenga hari igihe twari dufite ubukwe kuri iyo tariki dusaba Imana ko iyo mvura yagwa ibintu byose twabisoje kuko bwari kubera ku busitani. Uzi ko imvura yaguye nka saa yine z’ijoro ubukwe bwarangiye? Kwizera kurarema.

Ibi byaduteye amatsiko yo kumenya niba iyi mvura nayo ifite icyo ivuze mu myemerere ya Kiliziya gatolika. Twaganiriye na padiri mukuru wa paruwasi katederali ya Mutagatifu Mikayile yo muri arikidiyosezi ya Kigali adusobanurira ko imvura igwa kuri Asomusiyo ntaho ihuriye n’imyemerere izwi ya kiliziya Gatolika ko ahubwo biterwa n’ukwemera kw’abakristu buri wese ku giti cye. Yagize ati:

Ni nk’uko ku bantu bemera ibyiza byose tubihabwa n’Imana, iyo umuntu yari agiye gukora impanuka ariko ntibe aravuga ati ‘Imana yankijije impanuka’ kuko aba afite ukwemera, ntiwajyaho rero ngo umuhakanye ngo Imana siyo yamukijije. No kuri Asomusiyo rero ni kimwe, hari ababona imvura bakumva ko ari umugisha w’umubyeyi Bikira Mariya, ukwemera k’umuntu niko gushobora gutuma avuga ko iyo mvura ari umugisha.

Padiri Uwumukiza Casimir yadusobanuriye ko imvura yo kuri Asomusiyo ishobora kuba guhurirana kw'ibihe gusanzwe ariko abakiristu bakaba bashobora gushingira ku kwemera kwabo bakavuga ko ari umugisha

Iyi mvura kandi hari abizera ko ishobora kugwa ku munsi ubanziriza Asomusiyo, ni ukuvuga ku itariki 14 Kanama. Urebye ku iteganyagihe ry'umunsi w'ejo kuri Asomusiyo, biteganyijwe ko hazirirwa ibicu byinshi mu duce twinshi tw'igihugu ndetse n'imvura yoroheje mu duce two mu ntara y'uburengerazuba.

Ese ubundi Asomusiyo ni iki?

Asomusiyo ni umunsi mukuru w’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya nyina wa Yezu. Uyu munsi abakristu gatolika bo ku isi hose bawufata nk’uw’ibirori. Haba igitambo cya misa ndetse ababishoboye bitegura uyu munsi bavuga ishapule ya Rozari. Kiliziya gatolika yemera ko Bikira Mariya yajyanwe mu ijuru n’umubiri we na roho ye gusa ikibazo cy’uko yaba yarapfuye cyangwa atarapfuye kikaba kidafitiwe igisubizo, uku kwemera ku by’ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya n’iby’urupfu rwe bikaba bibarirwa mu mayobera akomeye y’ukwemera gutagatifu (dogma).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mimi6 years ago
    Muze kutumenyesha aho yaguye hose mugihugu itaherukaga kugwa twumve ko koko bihwanye nimyizerere ya bamwe
  • Innocent Habumugisha6 years ago
    urakoze kudusangiza aya makuru. Gusa nanjye iriya mvura ndayikemanga pe!
  • 6 years ago
    Ariko ninde wababwiyeko Mariya ari umuzungu?ko avuka mu banyafurika hariya muri isiraheli mu majyaruguru iburasirazuba bwa Afrika ,kuva ryari abanyafurika ari abazungu ra?abazungu rwose barasetsa guhindura umwirabura umuzungu,hahhh muzashyire muri google black madonna muzabona ko amashusho ya kera ta Bikiramariya yariraburaga,ariko u u abazungu rwose bayahinduye ibara,hahhh





Inyarwanda BACKGROUND