RFL
Kigali

Ibyaha byifashishije ikoranabuhanga biri kwiyongera mube maso-Sosiyete z'itumanaho n'ibihugu bikomeye ku isi

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:14/11/2018 7:24
0


Ubufaransa n’amasosiyete akomeye y’itumanaho araburira za Guverinoma gushyiraho ingamba nshya mu kugenzura interineti ndetse no kurwanya ibyaha bikorerwa kuri interineti bikomeje kwiyongera.



Buri gihe ufunguye telephone yawe igezweho, smart phone, iyo ukoresha mudasobwa iyo ariyo yose igihe cyose ukoresha ikoresha ikoranabuhanga uba winjiye mu banyabyago bashobora gukorerwa ibyaha byifashishije iri koranabuhanga. Igiteye impungenge ni uko ntaho ushobora guhungira ibi byago. Ibi ni byo bikomeje guhangayikisha amahanga, buri gihugu gikomeye gishaka icyakorwa mu guca intege abakora ibi byaha byiganjemo ubujura no  gukoresherezwa umwirondoro mu nyungu z’abandi .

Mu nama mpuzamahanga  yiga ku mahoro yateranye kuva kuri uyu wa 11 kugeza kuwa 13 Ugushyingo 2018 ,Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa Emmanuel ndetse n’abayobozi b’amasosiyete akomeye y’ikoranabuhanga n’aryifashisha yasabye za Guverinoma ku isi gukora iyo bwabaga ibi byaha bigacogozwa. Iyi mpuruza yanyujijwe mu byanzuro yafatiwe muri iyi nama yasinyweho n’ibihugu byinshyi byiganjemo ibyo ku mugabane w’uburayi byiteguye kuyishyira mu bikorwa.

Donald Trump and Emmanuel Macron

Perezida w'u Bufaransa Emmanuel Macron (iburyo) na Donald Trump Perezida w'Amerika

Iyi myanzuro iteganya ko ibihugu byose byayasinyeho bigomba gushyiraho amahame mashya akumira ibi byaha ndetse zigashyiraho ubwirinzi bukomeye kuri ibi byaha  mu bihe by’amatora, ndetse no kwiba amabanga y’abakoresha ikoranabuhanga. Icyakora ibihugu by’u Burusiya n’u Bushinwa byo byigaramye iyi myanzuro byanga kuyisinyaho naho USA ivuga ko iyi myanzuro ishobora guhungabanya ubudahangarwa bwayo. Gusa kuri Perezida Emmanuel Macron ngo ibiganiro birakomeje n’ibi bihugu bitarumva neza imyanzuro.

Perezida Vladmir Putin (iburyo) na perezida Xi Jinping (ibumoso) bateye utwatsi iby'iyi myanzuro ikumira ibyaha byifashishije ikoranabuhanga

N'ubwo mu Rwanda ibyaha byifashishishije ikoranabuhanga bitaraba byinshi, Mbabazi Modeste umuvugizi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu  Rwanda (RIB) arasaba abanyarwanda kuba maso igihe bakoresha ikoranabuhanga muri rusange.


Modeste Mbabazi umuvugizi/RIB

Mbabazi Modeste agira ati "Umuntu agatwarwa n'amafaranga bamubwiye bamwoherereza, agafata ayo yari afite akanaboherereza kandi bataranabonana, abantu bagiye batekereza ko bakwiye guhura n'uwo bagiye gukorana bakaganira ibyo bavugana batabivuganye kuri telefone cyangwa ku buryo bwa social media byagira icyo bimara, umuntu akabamenya niba n'uwo muntu bagiye kugura cyangwa bagiye kugira icyo bakorana ari  umuntu muzima cyangwa ari umujura.

Imibare ya minisiteri ifite mu nshingano ikoranabuhanga mu mwaka wa 2016 yagaragaje ko u Rwanda rugabwaho ibitero bisaga 1000 by’ikoranabuhanga n’ubwo bisubizwa inyuma, bityo hakenewe ubwirinzi buhagije butuma habaho guhangana n’ibyo bitero mbere y’uko bigabwa. Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 Guverineri wa Banki nkuru y’igihugu, John Rwangobwa yaburiye amabanki n’ibigo by’imari bikorera mu Rwanda kugira ubugenzuzi buhoraho bwo kwirinda ibyaha bikorwa hisunzwe ikoranabuhanga bizwi nka ‘Cyber Crime’

Raporo yiswe African Cyber Security Report iheruka kwerekana ko milliardi zirenga 2 z’amadorali y’amerika y’Amerika yibwe muri banki nkuru z’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba hakoreshwejwe ikoranabuhanga,ni mu  gihe raporo  yiswe Annual Cybercrime Report yo igaragaza ko nta gikozwe  mu mwaka wa 2021 isi izaba ihomba akayabo ka tiriyoni 6 z’amadolari y’Amerika biturutse kuri ibi byaha byifashishije ikoranabuhanga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND