RFL
Kigali

Ibiza byangije umuhanda mukuru Gatuna-Gicumbi-Kigali, kuri ubu nta kamyo yemerewe kuwugendamo mu Murenge wa Cyumba

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:15/05/2018 16:35
0


Nyuma y’imvura nyinshi yaguye mu duce dutandukanye tw’igihugu,iyi mvura yaguye mu karere ka Gicumbi yangije umuhanda mukuru uhuza Kigali n’umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda n’igihugu cya Uganda. Kuri ubu Polisi y’igihugu yabujije amakamyo kutawucamo.



N'ubwo Gicumbi itari mu turere, Minisiteri ishinzwe gukumira Ibiza MIDIMAR yemeje ko twibasiwe n’ibiza ariko imvura yaguye muri aka karere mu murenge wa Cyumba, Akagali ka Rwankojo yangije umuhanda mugari uhuza u Rwanda n’igihugu gituranyi cy’ubugande.

Uyu muhanda Gatuna -Gicumbi –Kigali ukunze gukoreshwa n’imodoka nini zo mu bwoko bw’amakamyo. Polisi y’u Rwanda ivuga ko uko iyi mvura igikomeje kugwa muri aka gace ariko uyu muhanda ukomeje kwangirika. Polisi yahereye aha isaba amakamyo kutongera gukoresha uyu muhanda kugira ngo zitagerwaho n’impanuka iturutse ku isenyuka n’umuhanda wangiritse.

Itangazo Polisi yashyize hanze ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter rigira riti”Polisi y'u Rwanda irabamenyesha ko kubera ko umuhanda Gatuna -Gicumbi -Kigali mu Murenge wa Cyumba, Akagali ka Rwankojo ukomeje kwangirika ubu amakamyo atemerewe kuwukoresha. Amakamyo ava Kigali cyangwa Uganda yakoresha umuhanda wa Kagitumba. Turasabwa kwihanganira izi mpinduka”

Leta y’u Rwanda itangaza ko imaze gukoresha ingengo y’imari ingana na miliyoni 341 z’amafaramga y’u Rwanda mu bikorwa byo gusana no mu gutabara ibyangijwe n’imvura nyinshyi yaguye kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND