RFL
Kigali

Ibiza byahitanye abantu 234 bikomeretsa 268 mu mezi 5 ya mbere ya 2018

Yanditswe na: Yvonne Murekatete
Taliki:14/10/2018 16:02
0


Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi Jeanne d’Arc Debohoneur yatangaje ko mu mezi atanu ya mbere y’uyu mwaka wa 2018 ibiza byateje igihombo cy’amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 204, byica 234 bikomeretsa 268 .



Kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena 2018 ibyangijwe n’ibiza byiganjemo imvura nyinshi n’inkangu bifite agaciro ka 204 641 652 378 z’amafaranga y’u Rwanda mu turere 15 twibasiwe cyane.

Minisitiri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi MIDIMAR yemezaa kandi ko Ibiza byasenye inzu 15 264, byangiza imyaka kuri hegitari zisaga 9 412, hapfa amatungo 797, hangirika ibikorwa remezo nk’imihanda 31, hasenyuka ibiraro 52, n’ibyumba by’amashuri 86, umuyoboro umwe w’amazi, inyubako z’ubuyobozi 7, amapoto y’amashanyarazi 22, insengero 15.

Minisitiri Debonheur Jeanne d’Arc avuga ko icyakora kugeza ubu hamaze gukoreshwa agera kuri miliyali hafashwa abagezweho n’ibi biza.Yagize ati “Muri rusange, ibyangiritse byose byatwaye miliyari zisaga 204 z’amafaranga y’u Rwanda, naho ayakoreshejwe mu kugoboka abangirijwe n’ibiza, byatwaye ingengo y’imari isaga miliyari imwe na miriyoni 25.”

Kuri uyu wa 13 Ukwakira 2018 mu Rwanda hatangiye icyumweru cyahariwe kwita no kurwanya ingaruka ziterwa n’ibiza,ku nshuro ya 8 ,kizasozwa ku wa 19 Ukwakira 2018 ,Kizasorezwa mu murenge wa Rwankuba mu karere ka Karongi, hubakirwa abaturage bo muri uwo murenge batishoboye basenyewe n’ibiza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND