Ibitaro by’Inkuru Nziza bisanzwe biherereye i Gikondo mu mujyi wa Kigali biramenyesha buri wese ubyifuza ko bafite gahunda yo gusuzuma no kuvura kanseri z'amoko atandukanye.
Ibi bigiye gukorwa ku bufatanye n’ibitaro byo mu buhinde byitwa Appolo Hospital CBCC Cancer Care, bizwi cyane ndetse by’intangarugero mu kuvura zimwe mu ndwara zananiranye zirimo na kanseri z'amoko atandukanye zibasiye benshi muri iki gihe.
Ni muri urwo rwego rero tariki ya 29 n’iya 30 Kamena 2018, abaganga bo mu buhinde b’inzobere mu kuvura kanseri bazaba bari ku bitaro by’inkuru nziza bakira abifuza kwisuzumisha no kuvurwa kanseri z'amoko atandukanye zirimo: kanseri yo mu mutwe, iy’ijosi, iy’ururimi, iy’igifu, urwagashya, umwijima, inkondo y’umura, ubwonko iyo mu maraso n’izindi zitandukanye.
Icyitonderwa kandi ni uko uramutse ushaka kuvurwa n’aba baganga bo mu buhinde ubimenyesha ibitaro mbere y’umunsi umwe ngo uvurwe.
TANGA IGITECYEREZO